Uko wasuka ibituta byo kujyana ahantu

Yanditswe: 06-11-2015

Ubusanzwe gusuka ibituta by’umusatsi usanga bikunda gusukwa n’umuntu ufite umusatsi mwinshi,akawusuka agiye kuryama kugira ngo utazamurushya kuwusokoza mu gitondo,ariko burya ahari ibituta byiza wasuka ukabijyana ahantu ndetse ukaba wanabimarana umunsi urenze umwe ku mutwe.

Iyo ugiye gusuka ibituta,waba ubyisukira cyangwa ari undi ugiye kugusuka ugerageza uburyo bwose utandukanya umusatsi wawe kandi ufata ungana maze ukawubohamo ibituta binini cyangwa bitoya.

  • 1. Uburyo bwa mbere bwo gusuka ibituta wanajyana ahantu ni ugufata umusatsi wawe ukawukaraga maze ukawuzinga ugenda uwuzengurutsa ubundi ugapfundika,ukabikora kuri buri musatsi wafashe.
  • 2. Ubundi buryo nukuboha ibituta by’inyabutatu bikaba nk’ibiziriko,maze ukagenda ubizingazinga,usa nukora ipfundo kuri buri gituta.
  • 3. Hari kandi uburyo bwo kuboha umusatsi,inyabubiri cyangwa inyabutatu,maze ugakora udupfundo umutwe wose tumeze nk’utuziriko waboshye ukadupfundika.
  • 4. Ku muntu ufite umusatsi mwinshi w’amarende ashobora nawe gusuka ibituta byo kugendana,yafata umusatsi akawukaraga ariko atawukomeza maze akagenda akoramo ibimeze nk’amapfundo mato mato.

Uku niko umukobwa cyangwa umudamu ashobora gusuka ibituta bimeze neza kuburyo yanabigendana nk’ibindi bisuko kandi bikanamaraho umunsi urenze umwe nubwo bamwe babisuka bagiye kuryama gusa,kugira ngo bazabone uko basokoza bitabagoye mu gitondo kandi barinda n’umusatsi wabo gucikagurika.

SOURCE ;madivas
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe