Uburyo bwiza bwo gukoresha seche cheveux

Yanditswe: 13-05-2016

Seche cheveux ni akuma gakoreshwa mu kumutsa umusatsi mu gihe ufite umusatsi mwinshi ukaba wameshemo kandi ushaka ko wumuka vuba. Nyamara nubwo abantu benshi batabyitaho aka gakoresho kagira uruhare mu kwangz aimisatsi y’abagakoresha harimo kuba umustatsi wacika, kunanuka cyane, gupfuka n’ibindi. Niyo mpamvu ugomba kwitondera imikoreshereze yako.

Mu gihe ukoresha seche cheveux irinde gushyiramo umurimo mwinshi kuko bituma umuriro wangiza umusatsi wawe. Reba aho bongereza umurio ushyire ku kigero cyo hagati.

Irinde kandi kuyegereza umusatsi cyane ureke umuyaga wayo ariwo wumisha umusatsi utegereje ku mutwe wawe. Niba ushaka ko umusatsi urambuka vuba koresha igisokoza gisanzwe cyangwa se ukoreshe intoki.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwakurinda kwangiza imisatsi yawe igihe ukoresha seche cheveux.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe