Uko ugomba kumesa mu bisuko bya deredi

Yanditswe: 07-11-2015

Kugirira isuku ibisuko bya deredi bitandukanye n’uko wayikorera ibindi kuko byo biba bizamara igihe kinini kirenze ibindi byose wasuka,niyo mpamvu hari amabwiriza agena uburyo bwo kubimesamo no kubisigamo kuko iyo ubikoze nabi zirangirika zigasa nabi cyangwa zikanuka ndetse zikanasaza vuba cyane.

  1. Ugomba kumenya ko utagiomba kumesa muri deredi mbere y’uko zimara ibyumweru bibiri uzisutse,ahubwo biba byiza iyo uziretse uko bazigufungiye uzisuka kugeza ugiye kuzifurishamo bwa mbere,nyuma y’ibyumweru bibiri cynngwa ukaba wazihambura ukongera ukazifunga mu buryo bwawe kandi byaba byiza uzikozemo ibice bibiri aho kuzifungira hamwe zose kugirango zitangire gukura
  2. Deredi kandi ushobora kuzimeseramo utiriwe ujya muri saro zabugenewe,ugafata amazi na shampoo ugakozamo icyigesho,maze ukagenda ukuba ku mubiri aho deredi zitereye.
  3. Iyo mu musatsi hamaze gucya neza,ntabwo uhita uzifunga ahubwo urahareka hakubuka,ugakoresha uburyo bwose bwo kuhumutsa,ushobora gukoresha ibyuma byagenewe kumutsa imisatsi cyangwa ukajya kuzuba niba ibyo bikoresho ntabyo ufite,
  4. Iyo deredi zamaze kumuka neza ufata amavuta arwanya imvuvu ugasigamo kandi ukagenda usiga hasi ku mubiri aho zitereye.
  5. Zifungemo shinyo uzerekeza inyuma kugira ngo zongere zifate umurongo,kandi nujya kuryama wibuke kurazamo igitambaro,kitanyerera ngo kivemo.
  6. Si ngombwa ko umesa muri deredi kenshi kuko bizishajijsha vuba ahubwo umesamo rimwe na rimwe hajemo umwanda kandi ukirinda gusigamo buri munsi kuko amavuta nayo yongeramo umwanda iyo avanze n’icyocyere cyo mu musatsi.Ugomba gusigamo wameshemo gusa ubundi ukajya uteramo spray.

Uko niko ugo,ba kwita kuri deredi zawe,ukamenya uburyo bwo kuzimesamo no kuzitaho nyuma yo kumesamo kugira ngo zitazana umwuka mubi cyangwa bigatuma zisaza vuba cyane.

Source ;madivas
Nziza paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe