Uko wakwita ku musatsi wa naturel w’amarende

Yanditswe: 25-10-2015

Hari uburyo bwiza bwo kwita ku musatsi w’amarende ukawurinda gukikagurika ndetse ugakura mu gihe gito cyane kandi ukarambuka ukaba muremure kandi ugahora uhehereye nta bindi uwushyizemo,kabone nubwo waba warakunaniye ukurushya kuwusokoza.

1.iyo wameshe mu musatsi wa naturel kandi w’amarende ugerageza uburyo uwumutsa neza amazi agashiramo kandi ukawusigamo wamaze kuwumutsa.ushobora gukoresha nibura iminota iri hagati ya 30 na 40 uwumukisha ibyuma byagenewe kumutsa umusatsi.

2. umusatsi w’amarende kandi ugomba kuwumesamo nibura nyuma y’ibyumweru 3,aho kuwumesamo kenshi,kuko biwurinda gucikagurika.

3. Jya wirinda kuwusigamo amavuta menshi atandukanye cyangwa kuwuteramo za spray,kuko bituma umusatsi ucika.

4. Igihe umusatsi w’amarende wamaze kuba mwinshi,jya wirinda kuwusokoresha ibisokozo by’amenyo magufi,ahubwo ukoreshe ibisokozo birebire kandi binini kugira ngo bidaca umusatsi.

5. Umusatsi mwinshi kandi w’amarende, ni byiza ko uwubohamo ibituta,buri joro mbere yo kuryama kugira ngo utaza gusobana maze kuwunyuzamo igisokozo bikawuca,kandi ibituta binawukuza vuba cyane kurenza ubundi buryo.

6. Iyo ufite umusatsi w’irende kandi ugomba kwibuka kunywa amazi menshi nibura ibirahuri 8 ku munsi kugira ngo umusatsi wawe uhore uhehereye kuko amazi umuntu anywa niyo yoroshya umusatsi.

Uku niko umuntu ufite umusatsi w’amarende aba agomba gufata nez umusatsi we,kugira ngo udacika kandi bitume ukura vuba ndetse unahehereye,dore ko Atari ngombwa ko umusatsi w’amarende ushyirwamo ibindi bintu birimo kuwudefiriza cyangwa kuwushyiramo za vitamini.

Source ;madivas
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe