Coupe zigezweho n’uburyo bwo kuzisokoresha

Yanditswe: 05-09-2015

Muri iyi minsi usanga abakobwa n’abagore baharaye kwiyogoshesha umusatsi bagasigatana mukeya, bagakora ibyitwa ‘’coupe’’ cyane cyane izwi ku izina rya Rihanna,maze bagahitamo gusokoza insokozo bifuza bakurikije uko imisatsi imeze.

Bamwe usanga barogoshe umusatsi wabo,maze bagasigazaho mukeya,mu kuwusokoza bakawuryamisha ku mutwe wose,cyakora bagasatura ahagana hejuru y’umusaya ku buryo bigaragara ko ari coupe kuko ahagana hasi ku gice cy’inyuma ho umusatsi uba usa naho ntawuhari.

Abandi usanga barogoshe umusatsi wabo uruhande rumwe,bagasigaho mukeya,maze ahandi hose ukaba ari mwinshi,bajya gusokoza bakawugarura imbere ahagana mu maso ku ruhande rumwe.

Hari n’abandi bogosha agahande gato ko mu musaya,ku ruhande rumwe bakawumaraho burundu,maze ahasigaye hose bakagabanyaho mukeya,kuburyo mu gusokoza bawumanura bawuganisha ku ruhande.maze hamwe hogoshe hagasigara hagaragara.

Hari abandi nanone usanga bogoshe umusatsi wose wo ku mpande zombi,ariko igice cyo hejuru n’inyuma hagasigara umusatsi mwinshi kandi bakawusokoza bawuhagurutsa ukabyimba,aribyo bita’’le coque’’

Ubundi kandi usanga abandi bakobwa bogosha umusatsi maze bagakoramo penke,kuburyo hejuru haba ahari umusatsi mwinshi naho igice cyo hasi cy’umutwe cyose kikaba gifite mukeya,maze mu kuwusokoza bagakora ku buryo uwo hejuru uba uhagurutse kuruta uwo hasi.

Ubu nibwo buryo bugezweho ku bakobwa n’abagore benshi ,usanga barogoshe imisatsi maze bagakoramo coupe,bakanayisokoza muri ubu buryo twavuze.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

  • ariko ngire icyo nisabira mujye muturebera ibyo iwacu mutarebeye kubandi muri izi coupe muvuga harimo izisobanuye abakobwa baryamana bahuje ibitsina kuburyo bahura abakamenyana ururgero ni nk’iyi ibanziriza iya nyuma mubihugu by’iburayi barayosha cyane

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe