Amabara yijimye

Yanditswe: 15-09-2014

Kurimba ntibivuze kwambara amabara agaragara cyane gusa kuko n’amabara yijimye nayo ashobora kujyanishwa kandi uyambaye agasa neza.
Umukara ntukunzwe kujyanishwa n’andi mabara yijimwe ariko usanga nabyo ntacyo bitwaye iyo ubyambaye yahisemo neza imiterere (forme) y’imyenda aribujyanishe n’umukara

Kuri iyi foto ishati y’umukara ijyanishijwe n’ipantalo y’icyatsi cyijimwe( vert foncé) ku buryo wagirango nayo ni umukara ariko iyo witegereje neza ubona itandukaniro.
Hari abantu badakunda amabara acyeye ugasanga bishakira amabara yijimye kandi nabo ntibibabuza kurimba no kugaragara neza dore ko amwe mu mabara y’ijimwe nayo ashobora kujyanishwa.

Kugirango urusheho kugaragara neza ushobora gutebeza ishati, cyangwa se ukambara ishati ikwegereye kandi itarenga mu rukenyero cyane ngo imanuke hasi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe