Ikanzu yo mu rugo

Yanditswe: 25-07-2014

Ku wa gatandatu niwo munsi abagore benshi birirwa mu rugo, bagakora amasuku mu rugo rwabo, bakaba banatekera abo mu rugo dore ko akenshi baba bakumbuye kurya ibiryo byatsetswe na nyirurugo , mbese bakita ku rugo rwabo kuko aba aribwo babonye umwanya.

Uyu mwambaro ni umwambaro mwiza wo kwambara mu gihe wiriwe mu rugo, uri muturimo dutandukanye kuko utakubangamira wunamye, wicaye cyangwa ngo ube wahambuka nk’igitenge , kandi ni n’umwenda usa neza ku buryo niyo mwagira abashyitsi babatunguye basanga usa neza n’ubwo waba wiriwe mu mirimo kandi uri no mukazi.

Kenshi na kenshi twibwira ko kwirirwa mu rugo umuntu ari mu kazi bimwemerera kwambara nabi ibyo yiboneye ariko nka nyirurugo uba ugomba gusa neza kugira ngo ukugana wese abone ko uri umugore w’umunyesuku uhora asa neza kuko ukubonye usa nabi ntaba yizeyeko n’iwawe uhatunganya.

Umugore mwiza ni uhora afite isuku asaneza bikamworohera gutoza abana umuco wo kugira isuku igihe cyose n’umukozi akamwigiraho ko gukora akazi bitavuga kwiyanduza.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe