Ibintu 5 bitera ibibazo mu bashakanye na Apotre Masasu

Yanditswe: 16-09-2014

Muri iyi minsi havugwa ibibazo mu ngo nyinshi ndetse no gutandukana hagati y’abashakanye biriyongera. Ibi ni bimwe mu bintu bitera ibyo bibazo mu ngo nkuko twabikuye mu nyigisho zatanzwe na Apotre Yoshua Masasu, mu materaniro y’abashakanye yo mu rusengero rwa Restoration Church Remera. Iyi ni incamake y’izo nyigisho :

1. Gucika intege mu mwuka (spiritual weakness) :nkuko abisobanura buri kintu cyose gitangirira mu mwuka, rero uko ureba uwo mwashakanye biterwa n’uko mu mwuka uhagaze. Ni Imana ikwereka ubwiza bwa mugenzi wawe, ashobora kuba mwiza bidatewe n’ibyo yakoze ahubwo bitewe n’uko Imana ibiguhishurira.

2. Kubohwa : Apotre Masasu avuga ko bimwe mu bibazo bigaragara bishobora kuba bifite inkomoko ku myuka mibi. Icyo gihe haba hakenewe kubohorwa.
Habaho ariko kandi no kubohwa bikomoka ku bikomere byo mu mutima bitewe n’ubuzima mwabayeho. Nabyo bikenera kubohorwa mu mutima cyangwa mu bitekerezo harimo no gukira.

3. Kudakura ( immaturité) : kudategurwa bihagije mu bijyanye n’urugo. Masasu avuga ko rero ubwenge no gukura bizanwa no gutinya Imana.

4. Ubunebwe : kudashaka gukorera urugo , ngo ushakishe gukora ibyo undi akunda na byo Bizana ibibazo mu ngo .

5. Kubura umujyanama mwiza : ni byiza kugira umujyanama, cyangwa umuntu ukubera urugero rw’ uko bubaka ingo. Tugomba gusengera kugira inshuti nziza.

Apotre Masasu rero arangiza atanga umuti w’ibyo bibazo ku babinyuramo avuga ati « ntidushoboye turashobozwa, ntituri beza tugirwa beza  » asobanura ko Imana ariyo idufasha mu rushako.

Astrida.
photo : internet :

Ibitekerezo byanyu

  • uwo mudamu azatuze,arebe umunsi uwo mugabo we yaguye neza,yatashye kare amusabe ko baganira narangiza byose yumve impamvu ibitera,kuko suko arumwarimu ahubwo hari ibindi bituma agufungira mu rugo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe