Ibintu 5 biranga ababyeyi barera abana neza

Yanditswe: 06-08-2014

Ababyeyi beza kandi buri mwana akenenra ni Ababyeyi bashyira mugaciro barera kandi bagahana umwana mu rukundo(ferme and loving parent)
Muhimakazi Diane umubyeyi w’inararibonye mu gukurikirana abana aratubwira ibiranga bene abo babyeyi nyabo cyangwa se ababyeyi bifuzwa n’abana bose.

  1. Kumenya gutanga icyerekezo ku mwana : umubyeyi mwiza ni ugenzura akareba ibyo umwana yerekezamo akabimuteramo imbaraga cyangwa akamwereka uburyo byakorwa neza kuko aba amuruta
  2. Gukurikirana umwana muri byose : Haba ku ishuri, mu rugo, mu baturanyi umubyeyi mwiza amenya amakuru y’umwana we.
  3. Kugena igihe cyo kuganira n’abana : Umubyeyi uganira n’abana amenya ibyo bifuza, bakamwisanzuraho n’ibindi.
  4. Gukundisha abana gusenga}} : Iyo umubyeyi atoza abana gusenga bakurana imico ishimwa n’Imana n’abantu bikorohereza ababyeyi kutavunika kuko bazi igikenewe
  5. Kumenya imiterere ya buri mwana  : iyo umubyeyi azi imiterere y’umwana we, amenya n’impamvu zitera umwana we imyitwarire ye noneho ntamuhutaze akamukosora mu rukundo.

Kurera ni ikintu cy’ingenzi ku babyeyi kuko mu gutoza no guha uburere abana aribyo bibagira abo baribo, ababyeyi bagenda batandukana mu buryo barera kubera uko ubwabo bateye, uko nabo barezwe n’ibindi.Tubifurije kuba ababyeyi bashyira mu gaciro.

Yanditswe na Tombola Felicie kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe