Uko wafasha umwana urya gahoro cyane

Yanditswe: 18-07-2016

Hari ubwo usanga umwana arya gahoro cyanbe ku buryo umuha ibiryo akajya kubimara byahororombye. Icyo gihe ntugomba guterera iyo kuko hari ubwo umwana aba afite ikibazo kibimutera. Muri iyi nkuru turareba zimwe mu mpamvu zitera aban kurya gahoro cyane nuko wabafasha.

Impamvu zituma umwana arya gahoro cyane n’icyo wakora
Kuba arangaye :
Kuba umwana afite ibindi bintu bimurangaje nka televiziyo, abandi bana bakinira iruhande rwe n’ibindi bishobora utera umwana kurangara ntiyite ku byo ari kurya. Mbere yo kugaburir aumwana urangarara cyane ari kurya, jya ubanza ukureeho ibimurangaza kandi umuteguze mbere yo gufata amafunguro.

Kuba umwana adashonje : Hari ubwo na none usanga uwmana umugaburira utuntu twa hato na hato ugashaka ko n’igihe cy’ifunguro rinini aza kugira ibyo afata kandi adashonje. NMi byiz ako mber eyo kugaburir auwmana agomba kuba maze byibur amasaha abiri nta kindi kintu yafashe ngo kimubuze kurya. Jya umuha kandi ibiryo bike ku isahani kugirango bimutera umwete wo kubimara

Kuba adakunda ibyo wamugaburiye : Ujye ugenzura umwana wawe urebe ko atarya agahoro ku mafunguro amwe n’amawe yagera ku yandi akarya vuba. Usanze ariko bimeze wajya umwihanganira igih wamuhaye ibyo adakunda kuko hari ubwo aba atabimenyereye bigasab aigihe kirekir engo azagende abimenyera. Irinde kumuhatira ibyo kurya adasha no kumwihutisha kuko we ibyo kuba nta mwanya ufite wo kuugaburira ntabwo aba abizi. Aho kurya byinshi atabishaka cyangwa se ari kurira yarya duke mu mahoro.

Kuba arya wenyine : Aba benshi bakunda kurya bari kumwe n’abandi cyangwa se bagasangirira rimwe n’abandi mu muryango. Ni byiza ko ujya ugir auwmanya wo gusangira n’abana ku meza aho kubaheza ngo bajye bisangiza bonyine.
Kuba abiterwa n’uburwayi : Kurya gahoro bishobora guterwa kandi n’uburwayi bikba ari byiz ako wabaza abaganga bakagenzura neza ko nta ndwara yaba itera umwana wawe kurya gahoro.

Niba umwana wawe arya gahoro cyane ibyo ni bimwe mu bishobora kumutera iyo myitwarire nuko wamufasha akajya akoresha igihe nk’icy’abandi mu kurya.

Source : naitreetgrandir.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe