Imyitwarire y’abana ku myanya ndangagitsina yabo nuko wabafasha

Yanditswe: 05-07-2016

Hagati y’imyaka itatu n’itanu uzasanga umwana atangira kugira imyitwarire runaka ku myanya ye ndangagitsina. Hari n’abatangira ku mwaka umwe ukabona ko afite amatsiko ndetse ko ashaka kumenya byinshi ku myanya ye y’ibanga. Nkuko Madame Charlotte impuguke mu by’imitekerereze abivuga, icyo gihe umwana aba agomba gufasha kuko hari ubwo ababyeyi babifata nabi bikaba byahungabanya umwana.

Charlotte avuga ko umwana afashwa hakurikijwe ikigero cye kuko buri cyiciro umwana agezemo aba afite ibyo yibaza ku myanya ye y’ibanga. Muri iyi nkuru turibanda ku bana bari hagati y’imyaka 3 n’itanu

Ibiranga umwana watangiye kwibaza ku myanya ye ndangagitsina
Uko intecyerezo ze ku buzima bw’imyororokere zijyana n’imikino
: Muri iki kigero uzasanga abana aribwo bakina imikino yo kwigana abantu bakuru. Bamwe bakina ari ba papa abandi bakaba ba mama, bamwe bakaba abaganga. Aha cyane uzasanga umwana yibaza itandukaniro ry’umukobwa n’umuhungu akaba yavuga ati njyewe ndakina ndi papa kandi ari umukobwa kugirango arebe ko byashoboka ko yaba papa kandi ari umukobwa.

Kwiyegereza umubyeyi w’igitsina gitandukanye n’icye: muri iki kigero kandi uzasanga umwana atangira gukunda umubyeyi utandukanye nuko we ameze. Niba ari mukobwa akunde papa we cyane kurusha uko akunda mama we agasa nkaho ari umukeba na mama we. Ibi nibyo bakunze kwita complexe d’Eodipe. Gusa uko umwana akura bitangira gushira noneho yagera ku myaka itanu agashaka kwigana umubyeyi bahuje igitsina.

Kugira amatsiko ku myanya ye y’ibanga: uzasanga umwana atangira kugira amatsiko ku myanya ye y’ibanga nko mu gihe yambaye ubusa ashake kuyikoraho ariko abivange no kubona ko imutera isoni. Aho niho umubyeyi aba akwiye guhera yigisha umwana ko imyanya y’ibanga ikwiye kubahwa, nta wundi muntu wemerewe kuyikoraho.

Kwikorakora: Abana bo myuri iki kigero bamwe bakunda kwikorakora ku myanya y’ibanga ku buryo hari ubwo ubona umwana yatwawe. Ni byiza guhita umubuza intekerezo ze ukasihungishiriza ku bindi. gusa na none ushobor agusanga hari ubundi burwayi bufata imyanya ndangagitsina bubimutera.

Uko bitwara iyo babonye undi muntu wambaye ubusa: iyo umwana atangiye kugira amatsiko cyangwa se akagira isoni igihe abonye undi muntu wambaye ubusa, biba byerekana ko imitekerereze ye ku buzima bw’imyororokere yamaze kwaguka. Icyo gihe uba usabwa kwirinda kwambara ubusa imbere y’umwana no guhita umubuza igihe ashatse gukora ku myanya y’undi mwana.

Ibyo umubyeyi agomba kwirinda ku myitwarire y’umwana we

  • Guseka umwana igihe ari kwikorakora ku myanya y’ibanga cyangwa se ukamubwira nabi. Hari n’abababeshya ngo nakomeza kuyikoraho izatakara hasi, ngo inyoni zirayitwara n’ibindi. Ibyo byica intekerezo z’umwana bigatuma agira imyumvire itariyo
  • Kwanga kumusubiza ibibazo bijyanye n’imyanya ye y’ibanga no kumubeshya

Igihe umubyeyi yagira amakenga

Bishoboka ko umwana agira imyitwarire ku myanya ye y’ibanga abitewe no kuba yarahohotewe, cyangwa se akabiterwa n’izindi ngeso mbi ziganisha ku busambanyi yabonye. Icyo gihe umwana arangwa no:

  • Gutegeka abandi bana kwiyambura ngo akore ku myanya yabo
  • Kwerekana ibimenyetso by’abakora ubusambanyi ugasanga birenze ikigero cy’imyaka ye
  • Kwiyinjiza ibintu mu myanya ye y’ibanga cyangwa se akabyinjiza mu wundi mwana
  • Kwitwara ukundi kuntu ku muntu badahuje igitsina. Ukaba wasanga umwana w’umukobwa ashaka kwicara ku bibero by’umusore ubonetse wese akaba aribwo agubwa neza. N’ibindi

Icyo gihe uba usabwa kwitabaza abaganga no gukomeza gukurikiranira hafi umwana kuko hari ubwo aba atarafashwe ku ngufu ariko akaba yangizwa mu bundi buryo nko gukorakorwaho ku myanya y’ibanga akabigira akamenyero cyangwa se akaba akunze kureba amashusho y’ubusambanyi n’ibindi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.