Uburyo bwiza watoza umwana kwizigamira

Yanditswe: 13-06-2016

Gutoza umwana kwizigamira agakurana uwo muco biba bizamufasha kuko usanga abantu benshi babuzwa gutera imbere no kuba barakuranye umuco wo kutamenya kwizigamira.

Gusa kugirango bizabe umuco ku mwana hari uburyo bwiza uba ugomba kubimutoza bikazamugirara umumaro haba mu myaka y’ubuto ndetse no mu gihe amaze kuba umuntu mukuru.

Mu gukora iyi nkuru twakusanije ibitekerezo bimwe by’ababyeyi batangiye gutoza abana babo umuco wo kwizigamira hamwe n’iby’abantu bafite aho bahurira n’imikorere yo kwizigamira mu ma banki.

Uko watoza abana bari munsi y’imyaka itanu kwizigamira

Nubwo ari byiza kwigisha umwana umuco wo kwizigamira akiri muto nanone ntabwo bivuze ko igihe umwana ari munsi y’imyaka itanu watangira kumubwira ibiganiro byo kwizigamira kuko muri iyo myaka hari ubundi buryo umwana yigamo ibintu kurusha kubimuganiririzaho.

Gatera Damien umuyobozi w’igiko cy’imari iciriritse RIM, gikorana n’amashuri mu kwigisha ababyeyi n’abana kwizigamira, aratubwira ubwo buryo umwana yigamo atari ukumuganiriza gusa.

Ati : ‘ Mbere na mbere twigisha ababyeyi bakabanza ubwabo bagasobanukirwa no kwizigamira kugirango bazatoze abana babo ibyo bazi neza. Mu myaka yo hasi usanga umwana yigira ku babyeyi be kurusha kumuganiriza. Iyo ababyeyi basanzwe nabo nta muco wo kwizigama bagira no kwigisha abana biragorana, kuko niyo ubwiye umubyeyi ngo afunguze konti y’umwana nyuma agira intege nke ya mafaranga y’umwana akaba ariyo aheraho akoresha”

Madame Charlotte, umujyanama w’ingo avuga ko hari ubwo ababyeyi batekereza ko kwigisha abana kwizigamira ari ukubafunguriza konti bakajya bajyanaho amafaranga gusa. Nyamara ngo hari ubundi buryo bwinshi wakwigisha umwana niyo baba ari muto agakurana umuco wo kwizigamira.

Ati : ‘ Abana batozwa kwizigamira bakiri bato cyangwa se bagatozwa gusesagura bakiri bato. Urugero niba umwana aririra igikinisho cyose ukakimugurira kandi hari ikindi wari wateganyirije ayo mafaranga, ubwo umenye ko utangiye kumutoza umuco wo gusesagura gahoro gahoro. Hari ingero nyinshi abana bigira ku babyeyi utiriwe ubabwiriza bakamenya icyo kwizigama bimaze.

Uko watoza abana bari hejuru y’imyaka itanu

Ku mwana uri hejuru y’imyaka itanu hejuru y’ibyo arebera ku babyeyi , umwana aba akeneye kwigishwa ubwe ndetse agatangira no gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe

Umubyeyi witwa Rosine avuga ko hari uburyo bwinshi watoza umwana umuco wo kwizigamira kandi bikagenda neza. Yatubwiye bumwe mu buryo akoresha ati ; “mfite abana babiri ariko iyo umwana atangiye kumenya ubwenge ntangira kumuganiririza ku byiza byo kwizigamira, yamara kubyumva, tugakora gahunda y’ibyo yifuza kuzageraho byo mu gihe kizaza bitarenze ubushobozi cyane, tukavugana uko azizigamira akabigeraho.

Ubu umukuru w’imyaka icyenda amaze kugeza amafaranga ibihumbi 80 kuri konti ye, afite intego yo kuzigurira laptop ubwo azaba ageze mu mashuri yisumbuye.

Ntabwo bivuze ko ndi umukire ngo mbone amafaranga menshi mbaha ariko iyo umwana amaze kugira intego usanga ahubwo hari ibyo yigomwa. Wajya nko kumugurira imyenda akakubaza ayo wateganije, agashaka ko umugurira iya make andi ukayamushyirira kuri konti ye. Usanga nabo kandi baba bishimye iyo bumva ko bafite konti iriho amafaranga yabo.”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe