Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Rose, Umunyafurika wigeze kungiriza umunyamabanga wa UN

Rose, Umunyafurika wigeze kungiriza umunyamabanga wa UN

Yanditswe kuwa 01-10-2016 Saa 01 : 15

Asha Rose Mtengeti Migiro ni umunyafurika rukumbi wabashije kujya ku mwanya wo kungiriza Umunyamabanga wa Loni kuva hatangira hatangira gushyirwaho abanyamabanga bungirije mu 1997.

Migiro ni umunyatanzaniyakazi uzwi cyane muri politiki. Yagiye ku mwanya w’umunyabanga wungirije wa Loni kuva muri 2007 kugeza muri 2012. Nyuma yaho yaje kugirwa intumwa ya Loni yihariye mu kurwanya SIDA muri Afrika.

Uyu mugore yavutse mu 1956 avukira muri Songea mu gace ka Ruvuma muri Tanzania . yatangiye amashuri abanza mu 1963 asoza amashuri yisumbuye mu 1975. Yaje gukomez akaminuza asoza ikiciro cya kabiri muri kaminuza ya Dar es Salaam. Mu 1992 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri kaminuza yo mu Budage.

Mbere yo gutangir aibya politiki, Migiro yabaje kwigisha iby’amategeko muri kaminuza ya Dar es Salaam aho yaragagarariye faculty y’amategeko.
Migiro yatangiye kwinjira muri Politiki aho yari agize inama y’ubutegetsi y’ishyaka rya Chama Cha Mapenduzi kuva mu 2000 kugeza muri 2005 icyo gihe kandi yari na minisitiri w’iterambere ry’abaturage, uburinganire n’imibereho y’abana. Nyuma yaje kuba ministry w’ububanyi n’amahanga muri 2006 aza gusimburwa muri 2007.

Muri uwo mwaka yasimbuwemo nibwo yaje kugirwa Umunyamabanga wungirije wa Loni.
Icyo gihe Ban Ki Moon amushyiraho yavuze ko abona ko ari umugore w’indashyikirwa kandi wubashywe . yakoze muri uyu mwanya kugeza muri Nyakanga, 2012.
Mu buzima busanzwe Migiro yashakanye na Cleophas Migiro bakaba bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Migiro yabaye umugore wa kabiri wagiye kuri uriya mwanya, nyuma Louise Frechette wagiyeho uriya mwanya ukimara kwemezwa n’inama rusange ya loni mu 1997.yatangiye imirimo mu 1998 ageza muri 2006. Hagati ye na Migiro hagiyemo umugabo umwe witwa

Mark Brown wamazeho igice cy’umwaka. Nyuma ya Migiro hakuriyeho Eliasson ukomoka muri Sweeden akaba ari nawe ukiriho kugeza ubu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.