Ibintu bizakwereka ko umukozi afata umwana nabi

Yanditswe: 01-08-2019

Akenshi abakozi barera abana usanga babafata nabi ariko ukaba utapfa kumenya ko babafata nabi. Bamwe muri bo usanga babakorera ibibi byinshi igihe abakoresha babo badahari, ariko bahagera bakigira abantu beza bagaragara nk’abakunda abana. Niyo umukozi yaba yiyoberanya hari ibimenyetso byakereka ko afata nabi umwana iyo udahari.

Muri iyi nkuru twabajije ababyeyi bamwe babaga bafite abakozi biyoberanya ariko bakaza kuvumbura ko bafata abana babo nabi iyo babaga badahari. Abo babyeyi bavuga ibimenyetso babonaga ariko ntibabyiteho kugeza ubwo babifatiye.

Uwitwa Ingabire Marie Louise avuga ko yakoreshaga umukozi ukunda gukubita umwana muto yareraga ariko ntabimenye kuko iyo babaga bari kumwe yabiyoberanyagaho.

Yagize ati: “ Akenshi narazaga nkasanga umwana agaragara nk’uwarize cyane,yasinzira nkajya numva asuhuza umutima. Iyo nabazaga umukozi yambwiraga ko nta kintu yabaye nanjye kuko nabonaga amfatira umwana neza simbikurikirane. Umunsi umwe papa w’umwana yatashye mbere y’amasha yatahiragaho asaga umukozi ari gukubita umwana nkukubita umuntu mukuru, amuziza ko yaramenye amata yari ari kumuha. Icyo gihe nahise musezerera ariko ndanahumuka menya ko hari ubwo umwana agaragaza ibimenyetso byo kuba afatwa nabi igihe udahari, wataha umukozi akakwigiraho umuntu mwiza ntube wamenya ibyo yirirwamo.”

Uwamwezi nawe ni umubyeyi wavumbuye ko umukozi we yamufatiraga umwana nabi ariko agendeye ku bimenyetso yabonaga.

Ati: “ Nakoresheje umukobwa wareraga umwana tumarana imyaka ibiri mbona ari umuntu mwiza kandi n’umwana wanjye yaramukundaga. Nyuma yaje guhinduka ariko ntiyabinyereka ahubwo atangira gufata umwana nabi, akirirwa amubwira nabi, akamugaburira amutuka n’ibindi bibi byinshi. Umwana yahise amwanga arahinduka najya
kujya ku kazi akarira ashaka kunkurikira, nagera mu rugo ukabona adashaka kumva iruhande. Numvise uko byagenda kose yari ikibi amukorera nubwo atabashaga kubimbwira. Natangiye kujya mugenzura, nkataha amasaha atunguranye ndetse naba ndi no mu rugo nkagenda mbona utuntu tumwe na tumwe akora aziko ntamureba”

Muberararugo ni umubyeyi uvuga ko abakozi bafata abana nabi ariko bakiyoberanya ukaba utamenya amakosa yabo.

Yagize ati: “ Nagize umukozi ugira umwanda ariko ukagirango ni ubugome abikorera kuko iyo natahaga nasangaga ibintu byose bifite isuku. Ubwo icyo gihe nari mfite umwana muto ugomba kunywa amata nkasiga ntunganyije biberon ze zose ngo ataza kunywesha iyo yanywereyemo. Umukozi we namaraga kugenda akamuhesha biberon imwe umunsi wose kandi atayogeje. Umwana yaje kurwara inzoka, namuvuza ejo akaba yongeye. Naje kugenzura nza gusanga amuhesha biberon imwe umunsi wose kandi atayogeje. Nahise mfata umwanzuro wo kumukura kuri biberon akajya anywesha udukombe dusanzwe nibwo umwana yongeye gutuza , iby’inzoka biracogora.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso ababyeyi twaganiriye bavuze ko abana babo bagaragaje igihe abakozi babo babafataga nabi. Mu gihe rero ubonye kimwe muri ibi cyangwa se ukabona ikindi kigaragaza ko umwana wawe afatwa nabi ujye ubyitondera.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.