Icyo wakorera umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu ukwiba

Yanditswe: 01-08-2016

Ababyeyi bamwe usanga batizera abana babo kuko b’ingimbi n’abaganvu kuko babiba amafaranga cyangwa se bakababeshya kugirango babone amafaranga y’umurengera. Iyo umubyeyi abimenye usanga bimutera agahinda yibaza icyo yakora ngo umwana we areke iyo ngeso yo kwiba.

Niba ufite umwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu ukwiba, dore icyo wakora ngo acike kuri iyo ngeso :

Jya umusobanurira ingaruka zo kwiba : Ku nshuro ya mbere ukimara kubona ibimenyetso bifatika ko umwana wawe w’umwangavu cyanwga se ingimbi akwiba, ujye uhita umusobanurira ingaruka zo kwiba. Ntugatekereze ko byoroshye kuko yibye akantu gato. Muhe ubusobanuro bufatika, umubwire uko bigenda mu mategeko, igifungo n’ibihano bihabwa umuntu wibye. Ubikora umubwira ububi aho kubimubwira nk’umuntu uri kumutera ubwoba.

Kumuganiriza akakubwira impamvu ibimutera : ushobora no kumujyana gahoro ukamuganiriza ukamuba impamvu yamuteye kwiba, icyo yashakiraga amafaranga n’impamvu atari yayagusabye. Hari ubwo usanga yagize isoni zo kukubwira ibyo yashakaga kugura. Nko kugura udukingirizo, imiti irinda gusama, n’ibindi bintu umwana atatinyuka gusaba ababyeyi.

Ereka umwana ingaruka zo kwiba : Niba ku nshuro ya mbere waramusobanuriye ingaruka zo kwiba ukabona arongeye aribye, noneho umwereke ingaruka zo kwiba.

Ababyeyi bamwe bakoresha uburyo bwo guhamagara umuntu ushinzwe umutekano agafata umwana ariko babivuganyeho ko ari ukumukanga. Icyo gihe umwana iyo abajijwe ibibazo atangira kubona ingaruka zo kwiba. Iyo udashoboye guhamagara abashinzwe umutekano umwihera ibihano ubwawe mu rugo.

Kumuha ibihano bimwigisha : Niba umwana wawe yakwibye amafaranga ukabimenya ushobora kumuha igihano kizamwigisha. Urugero wamubwira gukora imirimo izamuha igihembo cy’amafaranga angana nayo yibye. Bibaye ari akazi ko hanze y’urugo, byamufasha kwicuza icyaha kurushaho.

Jya umugenera amafaranga yigengaho : Ni byiza ko umwana w’umwangavu cyangwa se ingimbi umugenera amafaranga azajya yigengaho yo ku ruhande. Gusa icyaba cyiza kurusho nuko uramutse ufite ubushobozi wamushingira akantu gato kitwa ko ari ake kakazajya kabyara inyungu kandi ukamutegeka kujya abigenzura.

Ibyo nabyo utabishoboye umukundisha gutangira kujya yishakira imirimo mito ya nyuma y’ishuri, ibiraka byo mu biruhuko n’ibindi bintu byatuma abona amafaranga yigengaho kandi agatangira kwiga no kuyacunga.

Jya ugenera umwana wawe umwanya wo kuganira : Ni byiza na none ko umwana agenerwa umwanya wo kuganira n’ababyeyi kuva akiri muto akazarinda akura abisanzuraho.

Icyo gihe nibwo muzashobora kujya munamuganiriza ageze mu bugimbi cyangw se mu bwangavu. Iyo wihaye ibyo kuganiriza umwana w’umwangavu mutari musanzwe muganira mbere, umwana abitera utwatsi kuko aba ageze mu gihe gisa naho agiye kujya ahangana n’ababyeyi be.

Irinde kubwira umwana wawe nabi no kumwandagaza ; Niba umwana wawe agira iyo ngeso si byiza ko umwandagaza mu bandi bantu ngo bose bamenye ko umwana wawe yiba. Akenshi abana b’ingimbi n’abangavu baba bakenewe kubwira neza no kubereka ko ububashye niyo baba bari mu mafuti.

Shaka abajyanama : mu gihe umwana yanze agakomeza ingeso ye, ni byiza ko ushaka n’abandi bajyanama babigize umwuga bakaba bagufasha

Niba umwana wawe cyangwa se uwo urera w’ingimbi cyangwa se umwangavu umubonanye ingeso y’ubujura, ibi uramutse ubikurikije byagufasha ndetse bikaba byanatuma umwana wawe areka kwiba burundu.

Source : wikihow
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe