Ibyo kwitwararika igihe wasigiye umukozi umwana urwaye

Yanditswe: 27-07-2016

Umwana wawe ashobora kurwara ariko ukaba utari bureke kujya ku kazi bikaba ngombwa ko umusigira umukozi wo mu rugo. Nubwo utahibereye ngo umwiteho nkuko bigomba, uba ugomba kugira ibyo witwararika kugirango ubuzima bw’umwana ukomeze kubucungira hafi.

Gusobanurira umukozi neza uko aza guha umwana imiti : Niba umwana afite imiti kandi akaba ari buze gukenera kuyinywa udahari, ni byiza ko usobanurira neza umukozi uko aza kuyimuha. Ni byiza kandi ko ukomeza gukurikirana ukamwibutsa n’igihe uri mu kazi ko isaha zo kuyimuha zigeze ukongera ukamusubiriramo uko ari buyimuhe. Abakozi bamwe usanga babeshya ko bahaye abana imiti kandi babyibagiwe abandi bakabaha mike cyangwa se myinshi ugereranyije n’ikigero gikwiye.

Urohereza umukozi ku buryo aza kukumenyesha igihe hari icyo adasobanukiwe : Hari ubwo umukozi yaza guhura n’ikibazo haba ku buryo bwo guha umwana imiti cyangwa se indwara y’umwana ikaba yarushijeho. Icyo gihe ni byiza ko usiga umushyiriye amafaranga muri telefoni cyangwa se yaba adafite telefoni ukaba wamutiza iyo udakoresha.

Gabanyiriza umukozi imirimo kugirango akomeze kwita ku mwana : Niba umukozi yabaga afite imirimo myinshi kuko umwana yabaga yagiye ku ishuri. Iyo mirimo ushobora kumubwira akaba ayiretse kugirango abone uko akomeza kwita ku mwana nta kimubangamira.

Gerageza gutaha kare : Nubwo utabonye uko usiba akazi kandi umwana arwaye ariko na none wagerarageza ugataha kare. Ushobora kubisaba umukoresha wawe, iyo asanzwe aziko ukorana umurava ntabwo yakwanga ko ujya kureba uwmana urwaye.

Igishe umukozi gukoresha igipimo cy’umuriro : Niba ufite ubushobozi bwo kuba ufite igipimo cy’umuriro iwawe ni byiza ko unabitoza umukozi ku buryo nawe yapima umwana wowe udahari akakumenyesha uko bihagaze. Icyo gihe ushobora kumubwira icyo yakora ngo umuriro ugabanuke cyangwa se nawe ukaba wasaba uruhushya ukajya kureba uko uwmana ameze.

Sobanurira umukozi uko ari bumwiteho mu byo kurya : Hari ubwo umwana aba arwaye akaba adashaka ibiryo runaka ariko umukozi we ntamenye icyo ashaka agakomeza kubimuhatira. Hari nubwo aba ashaka kuryaho duke duke kuko aba atemeze neza, umukozi yakomeza kubimuhatira akaba yagira isesemi akanaruka.

Ibi uramutse ubyitwararitse igihe wasigiye uwmana urwaye umukozi wo mu rugo, byatuma ukomeza kubugabunga neza ubuzima bw’umwana no mu gihe udahari.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe