Ingaruka zo kutavuga rumwe ku burere bw’umwana

Yanditswe: 23-06-2016

Mu buzima umugore n’umugabo baba barakuriyemo, usanga buba butandukanye bityo n’imico yabo bakurana ikaba itandukanye. Niyo bamaze kubana bakanabyara abana, hari ubwo iyo mico ikomeza gutandukana, icyo gihe byagera ku guha uburere umwana nabwo ugasanga batabyumva kimwe.

Muri iyi nkuru tugiye kureba uko kugira imyumvire itandukanye ku buryo bwo guha umwana uburere bigira ingaruka ku mwana akabura amahitamo, nuko ababyeyi bakwiye kubwitwaramo ngo barinde umwana kugerwaho nizo ngaruka.

Ingaruka imyumvire itandukanye igira ku mwana :

Iyo mufite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’uburyo muhamo uburere abana banyu iyo mutabyitwayemo neza bigira ingaruka ku mwana. Urugero niba umwana asabye uruhushya ababyeyi ngo ajye gusura abandi bana b’inshuti ze, umubyeyi umwe akamwemerera mu kandi kanya undi yaza ati wibeshye urenga aha, icyo gihe umwana bimutera kubura amahitamo y’uwo yumvira nuwo areka.

Iyo bikomeje gutyo niho noneho usanga umwana nawe yazanye amahitamo ye ugasanga noneho birenze ya myumvire itandukanye ibaye iy’abantu batatu. Tugarutse kuri rwa rugero rwo gusaba uruhushya, uzasanga ubutaha wa mwana agenda ntawe abisabye kuko n’ubundi aziko batari buze kubyumvikanaho.

Inama zafasha ababyeyi bakunze kubura ubwumvikane mu guha umwana uburere

Mujye mubivugana aho umwana atabumva : Niba umwana yabasabye uruhushya rwo kugenda umubyeyi umwe akaba abishyigikiye undi akaba atabishyigikiye, icyiza nuko mwareka kujya impaka imbere y’umwana mukajya aho atabareba mukagaruka mumuha umwanzuro mwafashe kandi mwese akabona ko muwuhuriyeho.

Jya wemera kuva ku izima : Niba umubyeyi umwe akomeje gutsimbarara icyaba cyiza nuko wamureka aho gukomeza guterana amagambo mukabura umwanzuro mufata.

Mujye muganira birambuye ku bibazo mukunze kugira ku burere bw’abana : Niba hari ingingo mudakunze kumvikanaho cyane ku bijyanye n’uburere bw’abana, ni byiza ko mwajya mubiganiraho cyane buri wese akamenya aho undi afite imbaraga nke naho afite imbaraga nyinshi.

Urugero mushobora mutumvikana ku ishuri muzajyanamo umwana wanyu kubera impamvu zitandukanye. Ni byiza ko mubiganiraho mwitonze buri wese akavuga impamvu ashaka ishuri runaka n’impamvu undi mubyeyi atarishaka.

Mushobora kugabana inshingano ; Niba mukunze kutumvikana ku mwana mwagabana inshingano, umwana akaba azi ngo najya gusaba uruhushya araba azi umubyeyi abibwira, ibijyanye n’amashuri akaba azi uwo abibwira, bizabarinda ubwumvikane buke.

Niba rero ukunze kugira amakimbirane n’uwo mwashakanye kubera kutumvikana ku buryo mugomba guhamo uburere umwana wanyu, ubu buryo bwabafasha kurinda ayo makimbirane bikanakura umwana mu gihirahiro cyo kubura uwo yumvira n’uwo areka.

Source : Naitreetgrandir.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe