Ibimenyetso biranga umwana w’umukobwa ukururana n’abasore

Yanditswe: 14-10-2019

Hari imyaka abana bageramo bakagira amatsiko y’imibonano mpuzabitsina. Iyo abana badakurikiranywe neza rero ngo baganirizwe ku bijyanye na byo, abahungu bashobora gutera inda bagenzi babo , abakobwa bakaziterwa. Bishobora kandi guterwa n’ikigare afite ndetse n’amakuru atizewe yakura ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ibishuko bitandukanye mu gihe agiriwe nabi n’umuntu mukuru.

Umwana by’umwihariko uw’umukobwa utangiye gucudika n’abasore kuburyo watangira kumuba hafi ni ibi:

Guceceka: umwana usanzwe avuga, asakuza mu rugo, avugana n’abo bavukana usanga yatangiye kugabanya urusaku ntabe akivuga cyane, usanga ahuze cyane, akamara umwanya we aryamye, ubundi akiyitaho. Aba ahuze cyane mu rugo.

Gusurwa cyane : incuti ze z’abakobwa zitangira kumufata nk’umuntu uzi ubwenge bitewe n’umusore bacuditse ugasanga baza kumureba kenshi ngo ababwire amakuru mashya y’urukundo, ubundi ugasanga bavuga biherereye badashaka ko hari undi ubyumva.

Guhinduka: mu myitwarire, guhindura ingendo,indoro, imvugo...

Guhisha gahunda ze: kuko aba adashaka ko mumenya aho ari hose atangira guhishahisha impamvu yose yatuma hamenyekana icyo yerekejeho gahunda ye, igikurikira ikindi bukira ukaba utamenya inzira yaciye uwo munsi.

Nubona ibyo bimenyetso byose ku mukobwa wawe, wihutire kumushakira umwanya uhagije muganire ube incuti ye kuruta mbere, umuganirize iby’urungano rwe ubone uko umuhanura mu bitari byiza utibagiwe ibijyanye n’imihindagurikire y’umubiri we n’uburyo abo mu kigero cye bakwiye kwitara.

Violette
Photo" google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.