Ibyo kwitaho igihe wonsa umwana mutiriranwa

Yanditswe: 01-08-2019

Bijya bibaho ko umubyeyi ashobora kwirirwa atari kumwe n’umwana ukiri muto cyane uri munsi y’amezi 6, maze akamusiga ntamwonse umunsi wose,bitewe n’impamvu zitandukanye kandi umwana uri muri icyo kigero aba agomba gutungwa n’amashereka gusa nta kindi avangiye.

Ni gute umubyeyi yonsa umwana batiriranwe?

  • • Umubyeyi agomba konsa umwana agahaga mbere yo kumusiga ngo agende
  • • Ni byiza ko umubyeyi afata nibura isaha yo konsa umwana,mu gihe aziko amusiga buri munsi
  • • Konsa umwana cyane igihe utashye ndetse na nijoro ukamwonsa kenshi gashoboka
  • • Umubyeyi utiriranwe n’umwana ashobora gukama amashereka akayasigira abiriranwa umwana bakaza kuyamuha
  • • Amashereka rero yakamwe abikwa gikoresho cyabugenewe gifite isuku kandi gipfundikiye neza, agahabwa umwana hakoreshejwe agakombe gasukuye neza kandi gapfundikirwa
  • • Ni byiza gukoresha agakombe gapfundikirwa kuko niko gakorerwa isuku neza kurenza ibindi bikoresho

Amashereka ashobora kubikwa nibura amasaha 8 ahantu hari igipimo cy’ubushyuhe gisanzwe kiri hagati ya dogere 19 na 22°c naho yaba ari muri frigo iri kuri dogere 0 na 4°c, ashobora kumara iminsi 4 kugeza ku minsi 8 akimeze neza ntakibazo aragira.

Ibyo umubyeyi agomba kwitaho igihe yonsa

  • 1. Umubyeyi wonsa agomba kunywa amazi nibura litiro imwe n’igice kugera kuli litiro ebyiri Ku munsi.
  • 2. Umubyeyi wonsa agomba kwirinda ibintu bimwe na bimwe kuko binyura mu mashereka bikaba byatera umwana ikibazo mugihe yonse,aha twavuga:
  • 3. Itabi n’inzoga.
  • 4. Icyayi cy’ikawa
  • 5. Imiti imwe n’imwe irabujijwe ku mubyeyi wonsa, ni ngombwa kwirinda gufata imiti uko yishakiye atayandikiwe na muganga.
  • 6. Ningombwa gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune igihe cyose umubyeyi agiye konsa umwana, akirinda kandi gusiga amavuta ku mabere kugirango umwana ataza kuyonka.Imyenda cyane cyane iy’imbere ikora ku mubiri ndetse n’amasutiye igomba kuba ifite isuku.

Ubu ibwo buryo bwo konsa umwana ukiri mutoya mutiriranwe ukabikora mu buryo bwiza wirinda ikintu cyose gishobora kugira ingaruka ku mwana,kandi akagira ubuzima bwiza nk’ubw’umwana wiriranywa na nyina.

Source; livemotherhood.com
NZIZA Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.