Uburyo wategura umwana uzatangira amashuri y’incuke

Yanditswe: 01-08-2019

Usanga iyo umwana ari hafi gutangira amashuri y’incuke ababyeyi batangira kwitegura bashaka amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi ariko umwana we ntagire gutegurwa na guto ugasanga ibyo kujya ku ishuri bimwikubise hejuru. Nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko gutegura umwana ugiye gutangira ishuri bwa mbere ari ingenzi ndetse ko bigira umumaro mu kumuremamo icyizere no kwishimira kwiga

Mu gihe rero ufite umwana ugiye gutangira ishuri bwa mbere dore uko ugomba kumutegura:

Tangira kuganiriza umwana iby’ishuri hakiri kare; Ni byiza ko utangira gutegura umwana ukamubwira ibyiza azabonera ku ishuri hakiri kare. Nk’ubu ubwo abandi banyeshuri bari mu gihembwe cya nyuma nibwo utangira kuganiriza abana ibyo kwiga, mwaba mufite abana muturanye bajya kwiga ukabamwereka, ukamujyana mu birori by’abandi bana byabereye ku ishuri n’ibindi bintu bituma yumva akunze kwiga.

Kumumenyereza abandi bana baziga ku kigo kimwe: niba ufite amahirwe yo kuba muturanye cyangwa se muziranye n’abandi bana biga ku kigo umwana wawe azajyaho, ni byiza ko watangira kubamumenyereza kuko iyo ageze ku ishuri akabonayo abo asanzwe azi bituma yumva yisanzuye.

Sobanurira umwana impinduka azahura nazo: Kubwira umwana iby’impinduka azahura nazo ntabwo ari ukumutera ubwoba ngo usange niba umwana yikundira gutinda ngo nawe utangire kumubwira ngo “ Bura kwimenyereza kujya ubyuka kare umenye ko nutangira ishuri uzajya ubyuka kare!” icyo gihe uba usa nkaho utera ubwoba umwana. Igihe umubwira ku mpinduka ukeka ko zizabangamira umwana ujye ubimubwirana n’ijwi ryoroheje kandi wibande cyane ku byiza aho kuvuga ibimuca intege. Jya uha icyizere umwana wawe ko azamenyera impinduka:

Jya umufasha kwishimira kumva ko agiye kuba umuntu mukuru: Akenshi abana bagiye gutangira ishuri baba bafite ibyishimo bidasanzwe kuko baba bumva nabo hari urundi rwego bagiye kujyamo. Igihe rero umwana wawe agaragaje ibyo byishimo ujye umufasha kwishimira ibyo yumva ko bidasanzwe agiye kugeraho. Mureke mujyane kugura ibikoresho by’ishuri, kujya kumwandikisha ku ishuri azigaho n’ibindi bituma abona ko urugendo rwe rwo guhindura ubuzima rwatangiye.

Jya umusangiza uko wari umerewe igihe watangiraga ishuri bwa mbere;
Kubwira umwana uko wari umeze utangira ishuri bwa mbere bizamufasha kumva ko ari ibisanzwe ndetse yumve yishimira no kugera nko kubyo umubyeyi we yagezeho abikesheje gukunda kwiga.

Ni byiza rero kumubwira impugenge wari ufite, amatsiko wari ufite nuko waje kumenyera ukabikunda

Niba rero ufite umwana witegura kuzatangira amashuri y’inshuke ni byiza ko watangira kumuganiriza ubuzima bw’ishuri nuko azabyitwaramo kuko ubuzima buba bugiye guhinduka agahura n’abana bashya kandi benshi, guhanga no kwiga, umwarimu mushya azaba adasanzwe azi n’ibindi byinshi bishya. Niyo umwana yaba yari asanzwe yirirwa muri crèche cyangwa se ahandi hantu hatuma ahura n’abantu benshi, ni ngombwa ko umumenyereza impinduka zigiye kuba mu buzima bwe ziba zitandukanye n’ibyo yabagamo.

Source: naitreetgrandir
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.