Uko wacyemura amakimbirane aba hagati y’abana bavukana

Yanditswe: 30-06-2016

Abana bavukana cyane cyane abakurikirana ndetse n’abana babana niyo baba batavukana , hari ikigero bageramo bakajya bagirana amakimbirane,bagashotorana,ndetse bamwe bakagirirana amashyari. Iyo abana bagirana amakimbirane ya hato na hato usanga bakubuza amahoro ndetse bikaba byanabaviramo kurwana. Niyo mpamvu uba ugomba kugira icyo ubikoraho mu rwego rwo kwirinda ayo makimbirane.

Reka tubanze turebe impamvu z’ubwo bwumvikane buke :

Ubusanzwe umwana yubaka uwo ariwe kuva afite imyaka itanu kuzamura kugeza ageze mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu. Muri iyo myaka atangira kwigereranya n’abandi, ishyari rikavuka. Uko kwigereranya n’abandi niko gutuma havuka amakimbirane hagati ye n’abandi bana bahorana mu buzima bwa buri munsi.

Uzasanga umwana atangira kugirira ubwoba umwanya arimo mu muryango ashake ko ababyeyi basa nkaho ariwe bareba wenyine. Ibyo bituma asa naho atakifitiye icyizere no kumva ko arenganywa. Rimwe na rimwe atangira kugira ubugugu.

Gutonesha kw’ababyeyi nako gushobora kuba impamvu y’amakimbirane hagati y’abana kuko udatoneshwa aba ashaka kwirwanirira undi nawe akamukandagiza ko avuga rikijyana.

Uko wacyemura ayo makimbirane

  • • Jya uremamo abana bawe icyizere buri wese yumve ko umufata kimwe n’undi. Urugero niba mubyaye undi mwana cyangwa se mukazana undi wo kurera mu rugo ujye usobanurira uwuhasanzwe ko mwese muzajya mufatwa kimwe kandi ko bose ubakunda. Jya ubisubiramo kenshi.
  • • Jya ugena umwana uharira buri mwana ukwe. Abana bakunda kumva ko aribo bahabwa agaciro kurusha abandi
  • • Irinde kugira uwo utonesha kurusha undi. Gusa na none ugomba gusobanurira abana ko buri umwe agira ibyo akeneye bitandukanye n’uby’undi. Urugero ushobora guha umwana uruhushya akajya gusura inshuti ze kubera imyaka ye ibimwemerera undi ukarumwima kuko akiri muto.
  • • Ntukajye ugereranya abana bawe ngo ushake ko umwe amera nk’undi kuko bibatera guhangana hagati yabo. Buri mwana wese agira uruhande rubi n’urwiza. Mubwire kureka ibibi no gushyira umwete mu byiza aho kumugereranya n’uwo bavukana.
  • • Jya ubatoza gufatanya no gufashanya muri byose.
  • • Jya ukemura ibibazo by’urugo mu mahoro bizatuma nabo bamenya gukemura ibibazo bagirana hagati yabo.
  • • Jya ubaha amabwiriza ngenderwaho kandi uyubahirize. Niba umwana atutse mugenzi we cyangwa se akamusunika umutegeke kumusaba imbabazi
  • • Jya ubatoza gusobanura ibibazo bagirana hagati yabo kurusha gushaka uko babyikemurira ngo umwe ahite akubita undi. Niba usanze bose bari mu makosa ntukabogame , jya ubahana bombi

Ibi ni bimwe mu byagufasha gukemura amakimbirana aba mu bana bagirana hagati yabo umunsi ku wundi.

Source : naitreetgrandir

Ibitekerezo byanyu

  • NI VYIZA KO ABANA UBAKUNDA KUMWE KUKO IYO BABONA KO HARI UWO UKUNDA GUSUMBA, BAHITA BABONA KO NAWEWE UMUVYEYI UFISE AMACAKUBIRI UGASANGA N’ABO BANA BAWE BARAKWASE MU MPISHO. UKAGENDA WANKWA N’ABANA BAWE UTABIZI. IVYO BIKAZOZANA INGARUKA MBI MURI KAZOZA KUK BURYA IKIBI WAKOREWE NTIGIHANAGURIKA MU MUTWE.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe