Uko wafasha umwana urya inzara akabireka

Yanditswe: 11-08-2016

Abana bari mu kigero cy’imyaka ibiri n’itatu usanga akenshi baba barya inzara zabo ndetse hari n’ababitangira ari bakuru bafite imyaka umunani kuzamura. Nubwo kurya inzara nta ngaruka zindi bigira ku bwonko nkuko abantu bakunze kubitecyereza, na none usanga bigaragara nabi ndetse umwana akaba yarya imyanda iri mu nzara no ku ntoki. Gusa ushobora kumufasha akaba yabicikaho.

Ingaruka zo kurya inzara

Menya ko kurya inzara nta ngaruka nini bigira ku mwana ngo bibe byaguhungabanya ariko na none iyo akomeje kuzirya usanga hari n’ababa bakuru bakizirya ukabona ko bibangamye.

Naho ku ngaruka z’umubiri niyo umwana yamira inzara ntacyo zatwara igifu cye bitewe n’ibigize inzara usibye gusa igihe bariye imyanda iri ku ntoki no mu nzara.
Na none ntawakirengagiza ko hari ubwo abana barya inzara zabo bikabatera kwiyangiza. Hari abazirya bakazisunika zikajya zinjira mu mubiri, hari abikomeretsa bagahekenya n’umubiri, icyo gihe ho biba byiza kwgera umuganga w’abana mu by’imitekerereze akamenya igitera umwana kwiyangiza no kwibabaza.

Kurya inzara nk’uburyo bwo kwihunza ibimubuza amahoro

Abana benshi batangira kurya inzara zabo bageze mu mu kiiro cyo gutangira ishuri. Bamwe babikora nk’uburyo bwo kwishakira amahoro kuko bumva hari ibiri kubabuza amahoro. Urugero nko gutangira ishuri akabona ko inshingano yari afite zahindutse, kuba iwabo mu rugo nta mahoro ariyo, kugira ubwoba bwo gutsindwa, kuvuka k’undi mwana n’ibindi. Kwigana undi mwana abona ubikora cyangwa se umuntu mukuru nabyo byatuma abona ko ari ibintu byiza.

Icyo wakora ngo ubuze umwana kurya inzara

Kwirinda kumubwira nabi no kumuha ibihano : Ababyeyi bamwe babwira abana babo nabi iyo babonye barya inzara abandi bakabaha ibihano bumva ko aribwo bazabicikaho nyamara ahubwo ibyo birabyongera. Niyo waba uri mu bantu ukabona biguteye isoni ntugasebye umwana mu bantu ngo umubwire ko ibyo ari gukora ataribyo cyangwa se ngo umugereranye n’undi mwana utazirya ngo nuko wenda ariwe muto kuri we.

Muganirize muri mwenyine : Icyo gihe nabwo iyo muganiriye ntabwo umubwira iby’inzara ahubwo umubaza ikibazo yaba afite kuko nkuko twabibonye akenshi abana barya inzara kuko buva badafite umutekano. Cyeretse gusa aramutse abikopera ku bandi bantu. Akenshi iyo umwana arya inzara kubera ikibazo afite iyo gishize arabireka.

Gusigaho vernis yabugenewe : Hari vernis ziba muri farumasi wasiga ku nzara ze yazirya akumva bitameze neza. Gusa na none ugomba kuba wabanje kubyumvikano n’umwana mbere yo kuzigura, ukayisigaho nta gahato umushyizeho.

Kwemeranya ko uzajya umuha ikimenyetso igihe ari kurya inzara : Akenshi umwana abikora yatwawe atazi n’igihe yashyiriye urutoki mu kanwa. Aho kuba wahita ukubita intoki, gutamira urutoki uzunguza ngo umwereke ko ibyo akora atari byo cyangwa ukaba wamutuka, wabanza ukamuteguza ukamubwira ko igihe uzajya umubona ari kurya inzara uzajya umwereka ikimenyetso. Icyo kimenyetso uzajya ukora nacyo mukacyemeranyaho mbere. Biba byiza kandi iyo ubikora utamurakariye ukabona ko ari uburyo bwo kumufasha kubireka.

Kujya umuha ikintu kimurangaza igihe ari kurya inzara : Niba ubonye umwana wawe ari kurya inzara jya uhita umubwira ikindi kintu yakora kimurangaza akibagirwa ibyo yararimo
Kumumara ubwoba : Hari ubwo umwana agera ku rwego rwo kumva yafata umwanzuro wo kureka kurya inzara ariko kuko ajya kubona yisanze yongeye yaziriye bimutera ubwoba akumva ko bitazashira ngo abireke burundu. Ni byiza rero ko wamumara ubwo bwoba aba afite.

Ibyo ni bimwe mu byo wakora ugafasha umwana wawe kuba yacika ku kurya inzara. Gusa twabibuts ako iyo umwana yikomeretsa akibabaza, uba ugomba kugisha inama umuganga w’abana mu by’imitekerereze cyangwa se undi muganga wese wabona hafi.

Source : pratique.fr
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • yewe murakoze cyane. uwange ageze kure kuko inzara z’ibirenge kenshi tuzivura ziri hafi kuvamo kubera guhora azirya akazihenengeza...!! Iz’intoki zo ni ibindi. Nzamenya ikibazo afite gute koko..? akenshi azirya ari kuri TV.. nzamubuze cartoon se ? Nigeze no kubitekereza mbanza kuba ndetse ngo ndebe aho bigarukira. ubu yigishije na murumuna we, nawe asigaye azirya...! ni ibibazo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe