Inama zigirwa ababyeyi bakaze mu kurera abana nyabyo

Yanditswe: 22-07-2014

Kurera ni ikintu cy’ingenzi ku babyeyi kuko mu gutoza no guha uburere abana aribyo bibagira abo baribo, ababyeyi bagenda batandukana mu buryo barera kubera uko ubwabo bateye, uko nabo barezwe n’ibindi.Uyu munsi Muhimakazi Diane umubyeyi w’inararibonye mu gukurikirana abana aratubwira uko ababyeyi bakaze(dominant) bakwitwara mu kurera abana babo.

Ababyeyi bakaze (dominant parent) ni ababyeyi babanyagitinyiro usanga barangwa no guha ingero zihanitse abana babo ku buryo usanga icyo bavuze kitavuguruzwa. Bafite icyerecyezo batwaramo abana babo ntacyo ushobora guhindura cyangwa kuvuguruza. Bahora bashaka ko abana babo baba ku rugero ruhanitse.Ntibanyurwa n’ibyo abana bakoze cyangwa bagezeho bahora baba bwira.

Ibyo bakora ngo babashe kurera abana babo neza


Kwiga gushimira abana:Iyo ababyeyi badashima ibyo abana babo bakora, bagahora babagaya ndetse batagira ubwo babashima cyangwa ngo babakosore mu rukundo ahubwo bagahorana igitsure ku bana babo bituma abana babo bahinduka ibyigomeke bakavuga bati niyo nakora iki nziko iwacu badashima ,reka nikorere ibyo mbonye bazangayire ukuri (ibyo benshi bakunze kwita kama mbaya mbaya).

Kudahoza abana ku kenke igihe bakosheje cyangwa batsinzwe : Nk’urugero umubyeyi ashobora kubwira umwana we ati “ku ishuri uzazane amanota 90 ku 100 noneho umwana akazana 88 ku ijana ,iyo umubyeyi ukaze ahise abwira umwana ati ntacyo uricyo uri igicucu kuko utagize 90.Icyo gihe umwana arababara ku buryo aba atakibashije kugira ubutwari bwo gukomeza kujya mbere kuko avuga ati n’ubundi naravunitse ntibanshima none reka ne kwigora ayo nzabona nzajyana ayo.
Icyo gihe umubyeyi abakwiye kubwira umwana ati”wakoze rwose mwana wanjye ibi biranyereka ko 100ku 100 uzayabona kuko wagerageje cyane.Ni byiza ku mutera imbaraga ariko utamucinyiza ko ntacyo yakoze ahubwo umubwira ko ashoboye.

Kuganiriza abana kenshi :Abana barezwe n’umubyeyi ukaze (dominant) barangwa n’ubugome, ubwigomeke kuko baba babona mu gihe cyose bakoze ibyo basabwaga batigeze bashimwa ahubwo bakagawa ndetse bakanakubitwa.Usanga bavuga bati”ngiye kwiha uburenganzira iwacu banyimye (se libere) ibyabo mbivemo.

Kujya inama n’abana : Bene aba babyeyi bagirwa inama yo kudasharirira abana babo ahubwo bakajya inama nabo ku buryo niyo umwana yaba ari mu makosa wamuhana ariko akabona ko n’ubwo umuhannye isano y’ubyeyi ukiyifite utamufashe nk’igicibwa.

Ababyeyi barimo ibyiciro bine bitewe n’uburyo bayobora abana babo ndetse n’uburyo bitwara mu miryango yabo,ubutaha tuzababwira ibyo ababyeyi ba ntibindeba bakora ngo barere abana babo neza.

Yatanzwe na Muhimakazi Diane

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe