Ni ryari watangira guha umwana amazi ?

Yanditswe: 02-06-2016

Amazi ni ingenzi ku buzima bwa muntu mu gutuma imyenda isohoka mu mubiri ariko hari ubwo abantu bamwe baha abana amazi igihe kitaragera bitewe no kutabimenya gusa na none hari ubwo ushobora guha umwana amazi make igihe cyateganijwe kitaragera bitewe n’impamvu z’uburwayi runaka.

Ese ni ryari umwana anywa amazi ?

Ubusanzwe ku mwana wonka cyangwa se akaba anywa amata ntabwo byemewe ko umuha amazi mbere yo kuzuza amezi atandatu kuko amazi umubiri w’umwana uba ukeneye ayakura mu mashereka. Ngusa na none hagati aho mu gihe ataruzuza amezi atandatu ushobora kumuha amazi byatewe n’impamvu y’uburwayi bwatumye atakaza amazi menshi, nko kuruka cyane, gucibwamo cyangwa se yagize umuriro mwinshi.

Ubwo nabwo wamuha nka ml 30 buri minota 30 aho kumuhatira kunywa menshi icyarimwe ariko nabwo byaba byiza usabye umusobanuro umuganga akakurangira imiti yatuma umwana agarura amazi vuba mu mubiri.

Nyuma y’amazi atandatu guha umwana amazi ntabwo biba bikibujijwe ahubwo biba ari ingenzi cyane kuri we ukaba usabwa kubyitwararika. Muri icyo kigero umwana wamuha amazi ari hagati ya ml 200 na ml 250 ku munsi. Aramutse adakunda ko uyamuha mu gakombe wayamuhesha biberon. Gusa na none ukitwararika ko agomba kuba ari amazi asukuye neza. Bibaye byiza mbere yo gutangira guha umwana ibinyobwa birimo amasukari nk’imitobe n’ibindi watangirira ku mazi kugirango ayamenyere.

Guhera ku mwaka umwe kuzamura niko umwana aba agomba kunywa amazi menshi kurushaho, byibura akagera kuri ml ziri hagati ya 500 ku munsi na ml 800.

Hari ubwo umwana aba ataramenya kwaka amazi nubwo yaba ayashaka, umubyeyi we cyangwa se undi wese umurera akaba ariwe ugomba kwitwararika akamenya ko umubiri we ukeneye amazi. Muri icyo kigero ntabwo umutobe w’imbuto cyangwa se amata bisimbura amazi ku mwana.

Ni byiza rero ko umubyeyi wakwitwararika akamenya ikigero umwana azageramo agatangira kumuha amazi kandi nabwo akamenya ko amazi ari ingenzi ku buzima bw’umwana mu gihe yarengeje amezi atandatu ukayashyira mu byo ugomba guha umwana buri munsi nkuko utekereza amata yanyoye n’ibiryo yariye.

Source : infobebes
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe