Uburyo bworoshye wavura umwana ibicurane n’inkorora

Yanditswe: 16-05-2016

Ibicurane n’inkorora ni indwara zikunda kuzahaza abantu ariko ugasanga iyo igeze ku bana ho biba ibindi ugasanga umwana yazahaye. Nyamara nubwo izi ndwara zizahaza abana hari uburyo bworoshye buri wese yakoresha akajya afasha abana be igihe bahuye n’izi ndwara.

Dore uko wavura umwana inkorora :
Kumuha isupu ishyushye y’inkoko :
mu bushakashatsi bwakozwe na Centre Médical ya Université ya Nebraska, basanze ko fer na zinc biba mu isupu y’inkoko itogosheje bifasha mu kuvura inkorora ku bana .

Ubuki n’indimu : indimu n’ubuki ni umuti w’inkorora kuko indimu ikize kuri vitamin C, ubuki bukaba ari antibiotique karemano. Mu gutegura uyu muti ufata umutobe wo mu ndimu 1 ugashyiramo ibiyiko bibiri by’ubuki bwiza umwana akaza kubinywa gatatu ku munsi. Bihabwa umwana uri hejuru y’amezi atandatu. Utabonye ubuki ushyiramo bombo y’inkorora ikayengeramo ugaha umwana ku kayiko.

Creme y’imineke : ufata imineke ibiri ihiye ukayiponda ugashyiramo amazi ashyushye yabize ml 400 ukavanga. Bitereke ahantu bihore neza uze kuvangamo ubuki ari uko byahoze.

Muhe kuri iyi mvange anyweho kane ku munsi . ari umwana utabasha kunywa ibintu bihoze ubanza kubishyushyamo gake.

Uko wavura umwana ibicurane :

Ufata ibibabi bya menthe( umwenya ) bishya ugashyira hafi y’uburiri bwe akaza kujya ahumeka umwuka wabyo. Gusa ku bana barwaye izindi ndwara z’ubuhumukero nka asthma n’izindi uyu muti ntabwo ukoreshwa

Ibindi washyira hafi y’uburiri bwe harimo gufata igitunguru ukagitamo ukagishyira hafi y’uburiri bwe. Naho wirinda kugikoresha mu gihe umwana arwaye indwara z’ubuhumekero.

Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha mu kuvura umwana inkorora cyangwa se ibicurane. Gusa iyo ubonye ibimenyetso bihinduka umwana akarushaho kugira umuriro, kuruka, kunanirwa cyane, kubura appetit n’ibindi uba ugomba kumujyana kwa muganga kuko hari ubwo ibicurane n’inkokora biba biri kumwe n’izindi ndwara.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe