Icyo wakora ngo umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu akubahe

Yanditswe: 21-12-2015

Abana bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu usanga basuzugura ababyeyi babo kuko mu mutwe wabo haba harimo intekerezo nyinshi zibashuka. Ahanini umwana uri muri icyo kigero aba ari kwiyubaka avumbura uwo azaba we, ugasanga aribyo bimutera kutumvikana n’ababyeyi be agakora ibitandukanye n’ibyo bifuza.

Ese ko ababyeyi benshi bakunze guterera iyo bakibwira ko umwana nava muri iyo myaka azongera akitwara neza, nibyo koko ntacyo umubyeyi yakora ngo umwana uri muri icyo kigero amwubahe ?

Igisubizo ni oya kuko hari ari icyo umubyeyi ashobora kuba yakora mu gihe umwana ageze mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu, agatera umwana we kumwubaha.

Dore icyo ukwiye gukora :

Komeza uhe umwana agaciro ke kandi muganire : Jya wibuka ko ahanini amakosa umwana akora ayaterwa no kuba ashaka kwiyubakamo icyizere noneho aho kujya uhora uvuga ibitagenda neza ujye ugira umwana wo kumubwira nibyo yakoze neza umushimire. Niba atashye ku isaha mwavuganye, niba yabonye amanota meza, n’ibindi byiza ujye umushimira.

Jya uganira n’umwana wawe umubwire amategeko ugenderaho mu muryango wawe utari kumutonganya. Jya umwibutsa ko kukubaha bitavuze ko umucishije bugufi ko ahubwo bizamufasha kugira ubuzima bwiza bw’ahazaza.

Irengagize ubushotoranyi bwe : Mu gihe umwana ari muri icyo kigero ahanini aba akora utuntu dusa no gushotorana bikavutsa amakimbirane hagati ye n’umubyeyi. Hari ubwo umwana aba agufata nk’umwanzi we ndetse bikanarenza urugero agatangira gukora ibyo umubuza byose mu rwego rwo ku guhima. Ni hahandi uzasanga ubuza umwana kunywa itabi ariko akajya arinywera imbere yawe atakigutinya.

Wicika intege ngo umwereke ko umurakariye cyane kurushaho kandi ujye uhorana icyizere ko azahinduka kugirangi bikurinde kukongerera uburakari no kwiheba.

Ntugatinye kumuha igihano ariko ujye umusobanurira impamvu yacyo : Ushobora kubona ko ari ngombwa ko uha umwana wawe igihano nk’igihe yajyanye telefoni ku ishuri kandi bitemewe ukamubwira ko ugiye kuyimwaka akamara ukwezi nta telefoni afite. Gusa mu gihe umuhaye igihano nkuko, jya umubwira igihe kizamara wiririnde gufat atelefoni ngo ugende nta kintu na kimwe umubwiye.

Niba yirakaje akamena igikoresho cyo mu rugo ku bushake mubwire ko uzakura amafaranga kuyo yafataga agiye ku ishuri yo ku ruhande kugeza igihe icyo gikoresho yamennye gikorewe akazongera kujyana umubare w’amafaranga asanzwe. Ibyo bizamwigisha guha agaciro ibintu mu gihe abonye ko amafaranga yitwazaga ku ruhande yagabanutse.

Ntukamwemerere byose kugirango agukunde : Hari ababyeyi usanga icyo abana b’abangavu n’ingimbi basabye cyose bagihabwa bibwirako aribwo abana bazabakunda kurushaho, ntukajenjekere umwana ariko na none jya ubikora utarakaye ngo umubwirane umutima mubi. Igihe hari ibyo agusabye ubona bitari ngombwa jya umuhakanira kandi ugume ku mwanzuro wafashe,oya yawe ajye amenya ko ari oya.

Nubwo bigoye kurera umwana ugeze mu bugimbi n’ubwangavu ni byiza kugerageza ibishoboka ntuterere iyo ngo wumve ko inshingano zawe zo kurera zarangiye, ko kuba atakubaha ari ibintu bisanzwe ngo umwemerere abigire akamenyero. Komeza ugerageze niyo waba ubona nta garuriro agifite, igihe cyose umwana ashobora kuzahinduka akajya agushimira ko wamuhannye ariko numwihorera azakurakarira nyuma kuko azabona ko wamuretse akishora mu ngeso mbi.

Source : femmesdinfluence
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe