Ibyo watekerezaho mbere yo guterekera umwana umusatsi
Abenshi mu babyeyi bafite abana b’abakobwa batangira kubaterekera umusatsi bakiri bato mbere y’uko bagira n’imyaka 5.
Guterekera abana imisatsi ababyeyi babiterwa n’ impamvu zinyuranye harimo nko kubarimbisha dore ko ubwiza bw’abakobwa n’abagore bavuga ko bugaragarira ku misatsi, kugira ngo batandukane n’abahungu, kubera ibirori abana bazitabira, kubera ko bagenzi be bigana nabo bafite umusatsi n’ibindi.
Hari ababyeyi bashyiraho akarusho ko kudefiriza abo bana ndetse abandi bakabasuka inweri z’amoko atandukanye bigatuma umwana adakaraba mu mutwe kenshi. Nyamara mbere yo gufata icyemezo cy’ibyo bashyira ku mutwe w’umwana
bakagombye kwita kuri ibi bintu bikurikira :
• Umwana akina amasaha menshi akagira icyuya mu musatsi ku buryo akenera koga mu mutwe nibura rimwe buri munsi.
• Hari amavuta (produits) n’amasabune by’umusatsi bitemerewe gukoreshwa ku bana bato kuko uruhu rwabo ruba rworoshye kandi mu mazu atunganya imisatsi( salon) ntago akenshi baba bayafite bityo bagakoresha iby’abantu bakuru.
• Hari inweri zibabaza ndetse zigakwega uruhu rwo mu maso h’abana ku buryo hari abo usanga bafite mu maso hakanyaraye hadahwanye n’ imyaka yabo.
• Kubahiriza uburenganzira bw’umwana ukabanza kumubaza (mu gihe abasha kuvuga ibyo ashaka) niba ashaka koko imisatsi , hari ababyeyi babikora ku ngufu, aho usanga bajya gusukisha umwana arira kubera ko atabishaka cyangwa se bimubabaza.
• Ni byiza ndetse kuganiriza umwana mu gihe yisabiye gutereka umusatsi ukamenya impamvu ayishaka ukanamubwira icyo bizamusaba .
Ni byiza rero kwitondera izo ngaruka mu gihe ababyeyi bita ku musatsi w’ abana bibanda ku kugubwa neza k’umwana kurenza uko agaragara .Ababyeyi bakwiye kwirinda ibyakwangiza umwana cyangwa ibyamutera kumva abangamiwe ndetse byamuviramo indwara harimo iziterwa n’ umwanda nk’imvuvu cyangwa se akaba atakurikira neza mu ishuri.
Byanditswe na Magnifique Uwimana.
photo : Internet
NB:Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi gitangazamakuru utabiherewe uburenganzira na agasaro.com
Ibitekerezo byanyu
12 juin 2014, 06:16, yanditswe na N.Israel
Ibyo ni ukutwicira abana. nta mpamvu y’imisatsi ku bana.
12 août 2014, 01:48
sibyiza rwose na gato kko hari naho usanga abana nkabo bafite kwikuza no kumva ko ari inkumi agashaka gufata nibikoresho byabakuru kko abona ntaho batandukaniye.