Ibintu byagufasha gutoza umukozi wo mu rugo kugira isuku

Yanditswe: 02-12-2015

Umukozi wo mu rugo ugira umwanda haba ku mubiri cyangwa se mu mirimo ye ya buri munsi ugasanga abikorana isuku nke, hari uburyo wamufasha agacika kuri iyo ngeso, bityo nawe ukabasha kumva utekanye kuko iyo ufite umukozi ugirra umwanda uhora uhangayitse ko azatuma murwara indwara zeterwa n’umwanda.

Kumwerekera akira mushya uko isuku yo mu rugo ikorwa : Hari ubwo umukozi uba uje ari mushya aba atamenyereye gukora isuku cyangwa se akaba yiviriye mu cyaro vuba iby’isuku ntabyo azi. Ni byiza rero ko igihe uzanye umukozi akiri mushya ugomba kumwerekera akamenya uko isuku yo mu rugo ikorwa.

Mubwirize kujya agira isuku ubwe : Hari ibintu na none umukozi aba atazi ko ari ngombwa nko gukaraba intoki avuye mu bwiherero, koga umubiri neza yabona asa neza ibirenge akumva ko isuku ariyo ihagije, koga neza intoki igihe agiye gukora mu byombo,… iyo ubigiz umuco ugahora ubimubwiriza nawe ageraho akajya abyibwiriza

Muhe urugero rwiza : Hari n’abakoresha nabo usanga batagira isuku iyo bari mu rugo ugasanga asiga ibintu byose aho yishakaiy agasha ko umukozi ariwe uza kubitunganya igihe ari bube adahari. Bene abo usanga bavuga gusa ariko bo ntibashyire mu bikorwa ngo bereker abakozi uko isuku bifuza igomba kuba imeze.

Muhe ibikoresho bihagije byo gukora isuku : Kuba isuka yakorwa neza ujye wibuka ko bisaba ibikoresho bihagije. Niba uziko nta mazi mufite ujye ugerageza kuyashaka kuko iyo umukozi aziko ariwe ujya kuyashaka agerageza gukoresha amazi make akaba yanagir aumwanda kubera amazi make kugirango atajya kuvomo.

Gusa na non eugomba kumwerekera uburyo ashobor agukoresha amazi make kand akagira isuku. Cyo kimwe n’amasabane n’ibindi bikoresho byose by’isuku ugomba kubyitwararika.

Kumumenyereza ko uhora umucunga : iyo umukozi azi amasaha utahira ahanini ashobor ano kwirirwa mu mwanda ahantu hos eugasanga hasa nabi yamenya ko ugiy egutaha akaba aribwo abikora kuko aba aziko nutaha uri bibimubaze. Iyo umukozi yamenyereye ko uhora umucunga ushobora kumutungura igihe cyose ushakiye agerageza kwitwararika isuku

Ni byiza ko wagira uruhare mu gutoza umukozi wo mu rugo kugira isuku kuko iyo agize umwanda bigira ingaruka ku rugo rwose.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe