Ibintu by’ingenzi bituma ubukwe buba bwiza

Yanditswe: 24-11-2015

Akenshi iyo umusore n’umukobwa bakoze ubukwe,abantu baba babutashye usanga bagira icyo basigarana,rimwe bavuga ko ubukwe bwabaye bwiza cyangwa butari bwiza bitewe nuko babubonaga bitewe n’ibintu bimwe by’ingenzi biba bigomba kwitabwaho mu gutegura ubukwe kugira ngo buzabe bwiza cyane kandi bitavuze ko arugukoresha ibirenze ubushobozi bw’abagiye kubana.

Ibintu bigaragaza ubukwe bwiza

1. Imyambarire ;iyo abageno bambaye neza ndetse n’ababbambariye nicyo cya mbere kigaragaza ubukwe bwabaye bwiza n’abantu bakagenda babwirahira.

2. Gahunda z’ubukwe ziteguye ;ubukwe kandi buryoshywa no kuba ibintu byose biteguye neza,ndetse bifite ababishinzwe kuburyo nta kibangamira ikindi,cyane cyane nk’iyo ibirori byose byabereye umunsi umwe,buri kimwe kikaba gifite abantu bagishinzwe kandi bakabikora neza,kuva mu gusaba kugera muri reception.

3.Umwanya wo kwiyakira’’reception’’ ; muri uyu mwanya naho bisaba ko ibikenerwa byose biba biteguye neza,kuburyo ari abashinzwe guhereza abantu ibyo bakeneye,ibikoresho bya ngombwa ndetse n’ibyo kurya byose biba bihari kandi nibura abageze aho kwiyakirira bose bakagerwaho na serivisi nziza.

4. Abashinzwe imirimo ;kugira ngo ubukwe buryohe kandi ababuteguye bagomba guha inshingano n’ imirimo itandukanye ku bantu beza kandi bazi icyo gukora kandi banaberwa kuburyo ubona ko ari abantu basobanutse rwose.

5. Guhabwa impano ;ikindi gikorwa kiryoshya ubukwe nubwo wenda abageni bataba babyiteguye ni umwanya wo guhabwa impano,abantu batashye ubukwe bakatanga impano zo gushyigikira urugo rushya kuburyo abantu babona ko zitubutse nabyo bituma ubukwe bugaragara ko bwabaye bwiza cyane.

6. Kwidagadura ;ubukwe kandi buryoshywa n’abasusurutsa abageni bataramira abantu batashye ubukwe,kandi bakabona umwanya uhagije bakidagadurana n’abageni ndetse n’abatashye ubukwe bose.Iki kirori kiba kibaye akataraboneka,abantu bakagenda birahira ubwo bukwe.

Ibi nibyo bintu by’ingenzi bigaragaza ko ubukwe bwagenze neza cyane bitewe nuko ibi byose twavuze biba byagenze neza muri rusange,kuburyo abageni n’abatashye ubukwe bose baba bishimye.

SOURCE ;ELCREMA
Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe