Menya uburyo wagira uruhare mu gukundisha abana papa wabo

Yanditswe: 30-07-2015

Bijya bibaho ko ababyeyi bashobora kubyara umwana ariko ugasanga adakunda papa we,bitewe n’impamvu zitandukanye,ariko hari uburyo umubyeyi w’umugore yagira uruhare mu gukundisha umwana na se.

  • 1. umubyeyi w’umugore aba agomba guhora abwira umwana ibyiza bya papa we,akamubwira ko amukunda,kabone nubwo bo ubwabo baba bafitanye ibibazo bikomeye ariko umwana ntagire ikibazo amenya kiri hagati yanyu cyangwa ngo ukubitire ku bibazo mufitanye usanze wangisha umwana se,umwwereka ko ari mubi.
  • 2. Guha impano umwana ukayitirira papa we kabone nubwo ataba ariwe wayimuteguriye,ariko ukabikora kugira ngo umwana yumve ko afite papa umukunda.
  • 3. Gutinyura umwana akisanzura kuri se nabyo ni bimwe mu nshingano z’umubyeyi w’umugore, kuko hari ubwo usanga umwana atinya papa we ndetse akanamwanga,bitwe nuko wenda adakunda kumubona cyangwa igihe se agira amahane maze bigatuma amutinya.
  • 4. Gutoza abana gukunda no kubaha papa wabo,ibi bikorwa cyane cyane ku bana bamaze kumenya kumva icyo umubyeyi ababwiye,ukababwira ko papa wabo akunda abana bagira ikinyabupfura
  • 5. Gusohokana abana mwese muri kumwe maze abana bakisanzura kuri papa wabo kandi bakabona ko ariwe wabasohokanye nabyo byongerea urukundo hagati y’umwana na se
  • 6. Kubasezeranya impano za papa wabo ni ingenzi cyane mu kongera urukundo rwabo,cyane cyane nk’iyo ari umunyeshuri ukamubwira ko nagira amanota meza papa azamuhemba.

Uku niko umubyeyi w’umugore aba agomba kugira uruhare runini mu gukundisha umwana papa we,kabone nubwo yaba yamutinyaga cyangwa atamwisanzuraho cyangwa nanone umubyeyi w’umugabo atazi kwereka abana be urukundo,maze umugore akaba ariwe ufasha umwana kongera urukundo hagati ye na se.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe