Amagambo 7 ubwira umwana akamwongerera icyizere

Yanditswe: 24-07-2015

Hari amagambo arindwi wajya ubwira umwana wawe akarushaho kwigirira icyizere ndetse akaba anafasha ba bana batinya gutangira gutinyuka kuko ahanini baba babiterwa no kwiburira icyizere.

Dore amagambo 7 ubwira umwana ukamuremamo icyizere :
Ndagukunda

Iri jambo ahanini rinyura umwana rikamwongerera icyizere mu gihe urikoresheje ushaka kumubwira ko umukunda nk’ikiremwamuntu akumva ko birenjeje kuba umukunda kuko ari umwana wawe. Gusa none kurikoresha umubwira ko umukunda kuko ari umwana wawe nabyo aba abikeneye. Jya ubikoresha hose.

Ufata vuba ibyo wiga
Kwiga ni ibintu karemano ntibivuga kwiga ibyo mu ishuri gusa kuko no mu gihe umwana atarajya mu ishuri aba yigira ku byo abona. Niba umwana umwigishije umukino runaka ukabona arawufashe mushimire umubwire ko azi gufata vuba kuko bimuremamo icyizere akumva ko n’ibindi bintu byose azajya abifata vuba.

Urakoze
Kumenyereza umwana kumushimira ni ibintu byiza kuko bimwongerera umwete mu byo akora akagira amatsiko yo gukomeza kurushaho.

Harya twavuze ko tuzajya tubigenza gute ?
Kuba hari uburyo mwavuganyemo ko muzajya mukora umurimo runaka igihe muri kumwe, bituma umwana yumva ko umwizeye iyo umusubirishijemo uko mwabivuganye ukabimubaza umeze nkaho wowe utabize ko ahubwo ariwe ushobora kuba abyibuka neza kukurusha. Ibi kandi bifasha gukemura ibibazo wagirana n’umwana kuko bimera nko kumwibutsa ibyo mwavuganye igihe yakoze amakosa.

Mbwira n’ibindi
Iri jambo rituma umwana arushaho gukomeza kukubwira ibitekerezo bye no gukoresha ubwonko. Ibi kandi bituma umwana yiga uburyo bwo gutega amatwi kuko nawe iyo akubwira uba wamuteze amatwi.

Utekereza iki kuri ibi ?
Guha umwana umwanya wo kukubwira ibyo atekereza ku gingo runaka irebana n’urugo bimwereka ko nawe ari umwe mu bagize umuryango kandi ko afite uruhare mu bikorerwamo byose ndetse bikamufasha kumva ko yisanzuye mu muryango.

Mbabarira
Gusaba imbabazi umwana igihe wamukoshereje nabyo bimwereka ko ari uw’agaciro kandi nawe bikamwigisha umumaro wo gusaba imbabazi gihe yakosheje.
Ngayo amagambo yagufasha kuremamo umwana icyizerebikaba byaba byiza gutangira kuyabwira umwana kuva akiri muto no mu gihe ataramenya kuvuga kuko uburyo uganiriza umwana kuva akiri mu nda bigira uruhare mu mikurire y’umwana.

Source : parenting.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe