Dore ibintu by’ingenzi abagore bavuga ko biranga umugabo mwiza mu rugo

Yanditswe: 21-07-2015

Hari uburyo umugabo ashobora kwitwara mu rugo,ugasanga bishimisha umugore we kandi bikifuzwa n’umugore uwariwe wese nkuko bamwe mu bagore twaganiriye babidutangarije mu kiganiro kirambuye.

Aba bagore bubatse twaganiriye hari bimwe bahuriyeho mu guhamya umugabo mwiza uwariwe bagendeye ku myitwarire iranga umugabo mwiza.

1.umugabo umenya guhahira urugo ;nkuko Tuyambaze umwe mu bagore bubatse twaganiriye,amaze imyaka 7 mu rugo ahamya ko umugabo mwiza mu rugo ari urumenyera ibikenewe ,akaruhahira mu bushobozi bwe afite kandi ntagire icyo yima umugore n’abana,abaha ibyo bakeneye.

2. Umugabo ujya inama n’umugore ; kujya inama n’umugore wawe nabyo ni kimwe mu bimenyetso biranga umugabo mwiza nkuko Tuyambaze yongeyekubihamya. Ati ;’’ umugabo mwiza ni ujya gukora ikintu runaka akabanza kuganira n’umugore we bagafatira umwanzuro hamwe,ntagire icyo akora mu ibanga,cyangwa ngo usange ahisha umugore.

3. umugabo wumva umugore ; gutega amatwi umugore nabyo ni kimwe mu biranga umugabo mwiza uzi kubaka kuko iyo abasha kumva ibyifuzo by’umugore biba bigaragraza ko amuha agaciro kandi amwubaha nkuko Janviere twaganiriye abivuga kandi anabihuriyeho na mugenzi we Tuyambaze.

4. umugabo urata umugore we ; Judith we asanga umugabo ari ujya mu bandi ukabona atewe ishema n’umugore we kandi akamwubahisha.Uwo aba ari umugabo nyawe kuko biba bigaragaza ko agukunda by’ukuri

5. umugabo utavuga nabi ; aba bagore bose bemeza ko umugabo uhorana umunabi wicara atukana n’abari mu rugo cyangwa ugasanga akunda kubwira nabi umugore,ngo aba atari mwiza, kuko umugore aba akeneye kumva umugabo we babanye mu mahoro nta mwiryane ubarangwaho.

6. umugabo wishimira umugore : kuri iyi ngingo aba bagore bose twaganiriye bayihuriraho bahamya ko umugabo wishimira umugore kandi akamushimisha cyane cyane mu buriri ngo aba atagira uko asa ,ngo kuko umugabo ukunda umugore we by’ukuri ashimishwa n’umugore na we gusa ku bijyanye no kubaka urugo.Iki ngo ni ikintu cy’ingenzi cyane gishobora kwereka umugore ko umugabo ari mwiza.

Iyi niyo myitwarire y’ingenzi aba bagore twaganiriye badutangarije nk’ibiranga umugabo mwiza ukundwa kandi wishimirwa n’abagore benshi .

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe