Ibintu abakozi bo mu gikoni banga

Yanditswe: 16-07-2015

Hari ibintu abakozi bo mu rugo bakora akazi ko guteka banga ndetse bikaba biri mu bituma abakozi bakora akazi karimo ako guteka bahora bahinduranya ingo bakoramo, bitewe nuko abakoresha babo babakoreye ibyo bintu bavuga ko bibabangamira.
Twaganiriye n’abakozi bo mu rugo 4 bakora akazi ko guteka batubwira bimwe mu bintu abakoresha babo bajya babakorera bikababangamira ku rwego rwo hejuru.

Guteka ibiryo ntibibabiryeho : Clarisse ni umwe mu bakozi twaganiriye yagize ati : “ Maze igihe nkora akazi ko mu rugo ariko ikintu abakozi bose naganiriye nabo bavuga ko bangira abakoresha babo, ni uko usanga hari igihe duteka ibiryo ariko ntitwemererwe kubiryaho. Nigeze kuba nkora ahantu bakajya banga kumpa kubyo natetse bakampa ibyaraye ngo abe aribyo nshushya mbonye ntabyiviramo ndabasezera nigira ahandi”

Clarisse yarongeye ati : “Ubanza muri Kigali ari ingeso yeze muri ba boss kuko maze gukora ahantu nk’ahatatu bose mbona ariko bateye.”

Kwitekera amafunguro ntuze kubahaho : Umwiza nawe ni umukobwa umaze imwaka ine akora akazi ko mu rugo ndetse akanateka, yavuze ko hari igihe umukozi aba azi guteka ibintu byose ariko byagera nko ku nyama umukoresha akaza kuzitekera kugirango bataza kuziryaho mu gihe zikiri ku ziko ndetse ngo zamara no gushya nabwo ntabaheho.

Abantu bagira inkono nyinshi zidafite gahunda : Aba bakozi twaganiriye, babiri muri bo bavuze ko ikindi kintu banga ari ukuntu umukoresha ababwira ibyo guteka ugasanga nta gahunda yakoze neza, bigatuma bateka inkono zidashira kandi wenda iyo aza kuba yabishyize kuri gahunda neza bari kuba bahishije kare.

Clarisse umwe mu bavuze iyi mbogamizi bahura nayo yagize ati : “ Mfite mabuja iyo ambwira ibintu nteka ubona aba adafite gahunda. Hari nk’ubwo mara gushyiraho amazi ukumva arambwiye ngo nimbe nyakuyeho dushyireho amavuta yo guteka ifiriti, ubwo ifiriti nazo zikaba zidakase mbese tukajya guhisha byabaye mu gicuku kandi twatetse ibiryo bisanzwe”

Umuntu ubakoresha cyane kandi we adakora : Hategeka umaze imyaka itatu akora akazi ko guteka yagize ati : “ Mabuja rwose iyo ahari ndabyanga kuko antesha umutwe ibyo nakoze byose akabigaya, ngo nabikoze nabi kandi aba anyihutisha ku buryo utabona umwanya wo kubikora neza nkuko aba abyifuza.

Ubwo kandi we aba yiyicariye agakora ako kumbwira nabi no kunyirukantsa ku buryo iyo nzi ko ari muri week end nirirwa nahahamutse, ugasanga dutinze no kurya kubera ametegeko adashira aba ari kumpa”

Guhabwa amabwiriza atandukanye : Aba bakozi kandi bagarutse ku kuntu hari igihe umugore n’umugabo ndetse n’abana baba babaha amabwiriza atandukanye ugasanga babuze icyo bahitamo n’icyo bareka.

Hategeka akora mu rugo rufite umugore ukora ku manywa umugabo agakora mu masaha ya nimugoroba ku buryo umugabo birirwana mu rugo. Iyo umugore agiye ku kazi amubwiye ibyo ari buteke ngo hari ubwo umugabo abyuka akamubwira ibindi bitandukanye n’ibyo umugore yasize amubwiye, Hategeka yamubwira ibyo umugore yasize amubwiye ugasanga arashaka kumukubita ngo umugore siwe utegeka mu rugo. Ikibabaje ngo nuko iyo yumviye umugabo umugore ataha akamutuka ngo yatetse ibyo atamubwiye.

Ibi ni bimwe mu bintu uzirinda gukorera umukozi wawe wo mu gikoni kuko ngo usanga biri mu bintu bituma badakora akazi kabo neza ndetse bikanatuma bahitamo gusezera aho bakoraga nta kindi kintu bapfuye n’abakoresha babo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe