Ibintu abakozi barera abana banga

Yanditswe: 27-05-2015

Abakozi barera abana, bafite ibintu bahuriraho banga nkuko imbuga zitandukanye zandika ku muryango harimo womensday, rd.com, n’zindi zibitangaza.

Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho ibyo bintu kugira ngo mujye mwirinda kubikorera abakozi banyu kuko ahanini iyo mubibakoreye bigira ingaruka ku bana abo bakozi barera.

Kudahana abana iyo babakubaganiye : Ahari ubwo uba ufite abana basuzugura umukozi ugasanga bashobora nko kumutuka cyangwa se bakamutera ikintu akababara ukabibona ariko ntugire icyo ubikoraho. Ibyo bishobora gutuma umunsi wabamusigiye abihanira akaba yashyiramo n’ubugome kuko wowe uba utarabihaniye.

Guhabwa indi mirimo itandukanye no kurera umwana : niba warazanye umukozi ukamuha akazi ko kwita ku mwana witangira kumubwira ko azajya agufurira cyangwa se umuhe akandi kazi mutumvikanyeho kuko bituma arambirwa vuba kandi burya umukozi urera umwana cyane cyane umwana muto aba yavunitse.

Kuza nijoro ukamubyutsa n’abana : Ahanini usanga iyo umukoresha ataha bwije cyane cyangwa se umwe utaha yasinze, yagera mu rugo abana bagakanguka bakajya kubasuhuza bikaba ngombwa ko akangura umukozi ubarera kugira ngo aze kubasubiza mu buriri cyangwa se ajye kubabikira ibyo yazaniye abana ugasanga bibangamira umukozi ndetse n’abana iyo babakangura batabishaka.

Gushyirwaho umuntu umucunga : Mu bihugu byateye imbere usanga ho bakoresha amacamera areba uko abakozi bafata bana iyo abakoresha babo badahari ariko ino mu Rwanda rimwe na rimwe ubwira umuturanyi ngo ajye agucungira ariko burya si byiza ko umukozi yamenya ko hari umuntu umucunga kuko bituma yumva ko nta cyizere umufitiye.

Umukoresha utongeza umushahara : Iyo ufite umukozi urera umwana ukabona amukunda, umwana ameze neza ariko ntutekereze ko umukozi nawe akeneye kongezwa umushahara nkuko nawe iyo ukora neza uba ukeneye ko bakuzamura ku kazi, bituma umukozi acika intege kuko nawe atekereza kimwe n’abandi bantu bose aba akeneye ko ashimirwa ibyo akora.

Umukoresha udahembera igihe : Si byiza ko watinda guhemba umukozi urera umwana ndetse n’undi mukozi wo mu rugo uwo ari we wese kuko bituma atakwizera agatangira gukora ahuzagurika. Niyo waba wagize ikibazo ntubone amafaranga ushobora no kuyaguza mu nshuti ariko umukozi ntakunyuzemo ijisho ngo amenye ko wagize ikibazo.

Umukoresha utubaha umukozi we : rimwe na rimwe usanga hari abakoresha bafata abakozi nabi bamwe bakabaha ibiryo bitandukanye n’ibyo barya kandi ejo uba uzamusigira umwana, akaba ashobora no kwirira iby’umwana wamusigiye kubera ko wamuteye umutima mubi.

Aha nanone uzasanga umukoresha azanira abana be impano nko ku munsi mukuru runaka akibagirwa umukozi ubarera. Ibi nabyo birabababaza kuko aba abona ko nta gaciro afite mu rugo. Yego abakozi ntiwabafata kimwe n’abana wabyaye ngo bishoboke ariko wagerageza mu byo ubona ko ari ngombwa.

Ababyeyi bafite abana basigira abakozi rero bakwiye kumenya ko hari ibintu abo bakozi banga kuba bakorerwa kandi ababyeyi bagomba kubyitondera kuko ahanini usanga ingaruka zigiye ku mwana kandi nta ruhare yabigizemo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe