Ibiranga umukozi ukunda abana n’uruhare rw’umubyeyi mu kubabanisha neza

Yanditswe: 11-03-2015

Umukozi urera umwana agomba kuba asanzwe akunda abana kuko iyo atabimenyereye bigira ingaruka mbi kuba bana arera. Dore bimwe mu biranga umukozi ukunda abana , n’inshingano z’umubeyi mu kuzana urukundo hagati y’umukozi n’abana

Abana baba bamwishimiye ; Iyo umukozi akunda abana arera uzasanga abana nabo bamukunda ndetse n’igihe utashye ugasanga bari gukina. Ku mwana muto utaramenya kuvuga neza agaragaza ibimenyetso bimwe na bimwe nko mu gihe ugiye ku kazi ukabona ararira cyane.

Ashishikazwa n’imimerere y’umwana ; iyo umukozi akunda umwana uzasanga akubwira ibibazo yahuye nabyo, yaba yarwaye akaba abizi ndetse ugasanga akurikirana imiukurire y’umwana. Ku bana bakiri bato uzasanga ari kumusekesha, amwigisha kugenda ku bana bari hafi kugenda, …

Ntabwira umwana amagambo yiboneye ; umukozi ukunda umwana arera ntuzumva amutuka cyangwa se ngo amubwire nabi ahubwo aba amwishimiye niyo umwana amukoshereje arihangana akamukosora atamubwiye nabi.

Uko umubyeyi yabanisha neza umukozi n’abana ;
Hari igihe umukozi ashobora kuba akunda abana ariko ugasanga abana nabo badashobotse bigatuma wa mukozi ageraho akabarambirwa. Dore ibyo umubyeyi aba agomba gukora kugirango umukozi n’umwana babane neza.

• Gusobanurira umukozi imimerere y’abana ; urugero hari abana bakunda kwiyanduza bari gukina, iyo umukozi atabimenyereye usanga abarakarira.
• Gerageza gusobanurira abana ko batagomba kurushya umukozi
• Ku mukozi urera abana bato wirinda kumusigira imirimo myinshi kuko umwana ukiri muto, utaramenya kugenda aba akeneye kwitabwaho buri mwanya. Aha biba byiza iyo ugize umukozi wo kurera umwana gusa, indi mirimo ukayikorera cyangwa se ugashaka undi mukozi
• Jya uganiriza umukozi umenye imbogamizi ahura nazo mu kazi akora ko kurera abana, wongere ubaze n’abana nabo uko babana n’umukozi
• Jya uha umukozi umwanya wo kuruhuka ; urugero nko muri week end ushobora kuba ari wowe wirirwana abana ukabakorera buri cyose nkuko umukozi yabibakoreraga igihe udahari. Ibi bituma abana babona ko ubitayeho kandi n’umukozi akishima kuko aba yabonye akaruhuko.

Ni byiza rero ku dusuzuma uko abakozi babanye n’abana kuko aribo baba babana nabo igihe kinini ukamenya niba abakunda nk’umuntu ukwiye kurera umwana. Ni byiza kandi ko n’ababyeyi bisuzuma bakamenya uko bafata abakozi kuko babafatiye runini.

Gracieuse Uwadata