Uko ugomba gukurikirana umwana wiga mu ishuri ry’inshuke

Yanditswe: 16-02-2015

Muri iyi minsi hirya no hino haboneka amashuri atandukanye y’abana bato, amashuri bita ay’inshuke cyangwa se maternelle hari na za crèche. Hari impamvu nyinshi ababyeyi bagomba kumenya mbere yo kurihitamo, umwana ntajyanwe mu ishuri ribonetse, cyangwa kuko hari abandi bana azi bahiga nta bundi bushishozi ababyeyi bakoze.

Dore bimwe mu byo ugomba kumenya ku ishuri ry’inshuke nkuko twabitangarijwe na Maurice Amuri ufite inararibonye ry’imyaka 30 amaze yigisha :
Muri rusange Akamaro k’ishuri ry’inshuke ni ugutegura umwana kuzabasha gukurikira amasomo yo mu mashuri abanza (primaire.)

-  Mu wa mbere umwana afite hagati y’imyaka 2-3 umwana yigishwa gukoresha umubiri we ( motricite) : gusimbuka, kwiruka, kubyina, kurira ibintu, gufata ikaramu, amabara, gukina, kubana n’abandi n’ibindi bimufasha guguza ibikorwa by’umubiri we.

-  Mu wa kabiri 3-4 : umwana aba akomeza kunoza gukoresha umubiri we. Aba yiruka neza, afite equibre, aba ashobora guhagarara ku kaguru kamwe ntagwe, agasimbuka ahantu hanini, aba ari mu kigero cyo kwigana ibintu byinshi abona mu rugo no ku ishuri. Ashobora kwandika inyuguti mu cyapa, abasha gukoresha imakazi, komeka ibishushanyo, gushushanya ibintu bimwe na bimwe.

-  Mu wa gatatu umwana afite imyaka 5 aba ari mu kigero cyo gukoresha intuition ndetse agasobanurirwa yerekwa ibintu bifatika. Ndetse akahava yarateguwe gutangira amashuri abanza azi kwandika ibintu bimwe na bimwe. Aba azi gutera umupira, gusimbuka neza, gutwara igare n’ibindi.

Ibyo ababyeyi bakora :
Nkuko Maurice yakomeje abitubwira, ababyeyi bagomba kujya ku ishuri bashaka gushyiramo abana babo bakaganira n’ubuyobozi ndetse n’abarimu baho. Bakareba kandi bagasobanukirwa umurongo ngenderwaho mu kwigisha abana.

Yakomeje agira ati” hari amashuri aba agamije gushaka inyungu gusa, ababyeyi ntibagakangwe n’imyicungo myiza ishobora kuba ihari” ashimangira ko bagomba kumenya icyo umwana wabo ahabwa dore ko ibyo ahavana aribyo bizamuherekeza mu buzima bwe bwose mu myigire ye. Niho akundira kwiga cyangwa akabyanga, niho atangira kugira amatsiko, akamenya kubana n’abandi, akamenya kwerekana ibitekerezo bye , ndetse n’ibindi bisanzwe by’ubuzima, nk’isuku, kwirinda ibintu bibi ( danger) n’ibindi.

Ababyeyi rero bagomba gukurikirana ko umwana wabo ahabwa ibyo byose mu mashuri y’inshuke abana babo bigamo ndetse nabo bakajya bagerageza kubasubirishamo mu rugo, ibyo bakora ku ishuri.

Astrida.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe