Icyo wakora warashakanye n’umunywi w’inzoga nyinshi.

Yanditswe: 01-12-2015

Uru ni urugero rw’umuntu wanditse ahantu abaza ikibazo bitewe n’ibibazo yahuye nabyo mu rugo rwe kubera inzoga

Hashize amezi make umugabo wanjye yabonye akazi gashya, kuva icyo gihe nabonye ko asigaye ataha bwije cyane buri munsi kandi ahumura inzoga. Mbere yari asanzwe anywa ariko agataha saa tatu za nijoro. Ubu asigaye atinda cyane ndetse no muri weekend abana na njye ntago tukimubona, iyo mbimubajije, arambwira ngo ni ubuzima bwe. Ni gute nakomeza kumubuza kunywa inzoga ?

Iki kibazo kirerekana uburyo umuryango uba utagihuza gahunda. Uyu mugore ntabwo avuga niba umugabo ahahira urugo uko bikwiriye cyangwa atabikora gusa akenshi umuryango ukoresha bike bishoboka ubundi amafranga menshi akigira mu kugura inzoga. Izi rero ni zimwe mu ngaruka zo kunywa inzoga.

Birazwi cyane ko incuti n’abavandimwe z’unywa cyane iyo bahuye n’icyo kibazo bahisha inzoga zose ndetse bakamucunga cyane iminsi yose. Inama yanjye ni uko utagomba guhangayika cyane kubera ibyo. Mufashe unamukunde uko ushoboye ariko ntubabare cyane mu gihe inama zawe atazitayeho cyangwa ngo azishimire. Dore ko uko byagenda kose ubushake bw’ uwatwawe n’inzoga aribwo bushobora kugira icyo bumara.

Icyo wakora

Gufasha umuntu watwawe n’inzoga ngo azireke ntago byoroshye, reka turebe ibindi byakorwa :

  • Iyiteho wite no ku muryango wawe uko ushoboye cyane cyane ko uwatwawe n’inzoga aba afite ibindi yitayeho
  • Niba warashakanye n’uwatwawe n’inzoga, ni igihe cyo guhaguruka ukita ku nshingano zose z’urugo. Niba Wabasha gufata amafaranaga yanyu yose akaba ari wowe uyagenera ibyo akora. Nubwo bitoroshye byaba byiza ubashije kumwereka ko utamucunga cyane ukagira amafranga make uharira inzoga, Naho ubundi ibindi bibazo bishobora kuba byavuka.
  • Niba udafite akazi, gerageza ugashake mu gihe uwo mwashakanye atakizana amafranga mu rugo. Guhagarara neza mu bijyanye n’ubukungu ni byiza kugira ngo abagize umuryango bose badahangayika. Gerageza unakore imirimo yo murugo yose cyangwa ushake undi wagufasha.
  • Shaka umwanya wisumbuyeho wo kubana n’abana kubera ko undi mubyeyi wabo adahari, bafashe mu by’amasomo, ubasohokane n’ibindi. Icyangombwa cyo kuzirikana hano ni ukutigizayo uwatwawe n’inzoga cyangwa ngo umwangishe abana. Agomba kuba azi gahunda ziri gukorwa ubwe wenyine agahitamo kuzibamo cyangwa kutazibamo.
  • Saba inshuti z’uwatwawe n’inzoga zigomba kureka akamenyero ko kumutumira ngo bamugurire icupa. Ibi bizatuma biba bibi kurushaho cyangwa bibatware amafranga menshi. Nabo ntibagomba guhangayika bashaka gufasha uwo muntu bagomba gukora gusa ibyo bashoboye.
  • Nanone ariko wirinde gukora imirimo yose ashinzwe yose kuko ntacyo bimara. Ushobora kurangiza ukora akazi kenshi n’amasaha menshi ubikorera umuntu utazanabigushimira.

Ibi ni bimwe mu byakorwa, hari n’ibindi. Inshuti, abavandimwe b’ufite ikibazo cyo kunywa inzoga cyane bahora bahangayikishijwe nawe ntibarebe uko bita k’ubuzima bwabo, gusa kwiyiyitaho nabo ubwabo ni ngombwa.

Muthoni Mbua
photo internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe