Uko wakwitwara iyo wabyaye umwana ufite ubumuga

Yanditswe: 12-01-2015

Iyo ababyeyi babyaye umwana ufite ubumuga runaka bibagiraho ingaruka haba ku mwana babyaye, kuri bo ubwabo ndetse no ku bandi bana. N’ubwo bimeze gutyo ariko hari uburyo ababyeyi bagomba gukoresha bigatuma birinda ingorane baterwa no kuba barabyaye umwana ufite ubumuga.

Kwita ku mwana urwaye kurusha abandi : akenshi iyo ufite umwana ufite ubumuga usanga ariwe uhora witaho kurusha abandi bityo bikaba byatera abandi bana ibibazo.

Umubyeyi umwe twaganiriye yabyaye umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ariko kuko yabonaga ariwe ubabaye yaje kwisanga ariwe yitaho abandi bana ntabikoze ariko nyuma byaje kubagiraho ingaruka bakajya banga wa wundi urwaye ndetse batangira kumva ko mama wabo atabakunda.

Niba ufite umwana ifite ubumuga jya umwitaho ariko wibuke ko ufite n’abandi bana ubakorere ibyo bakunda kandi ubashimire igihe bagize icyo bakorera umwana urwaye.

Amakimbirane n’uwo mwashakanye ; mu gihe mudafata umwanya ngo muganire buri wese yumve ko ikibazo umwana afite kibareba mwembi muzakomeza kujya mugira amakimbirane n’ubwumvikane buke.

Guhorana umunaniro : Uwo mubyeyi twavuze haruguru yatubwiye ukuntu umugabo we yamutereranye akaba ariwe wenyine uhora areba umwana bikaza kumutera umunaniro udashira no guhora ahangayitse. Urugero niba mufie umwana ufite ubumuga bw’ingingo akaba atabasha kwitambutsa byaba byiza rero mugihe ibihe byo kwita ku mwana kugirango umwe atananirwa.

Ikindi wakora ni ukwegera abandi bafite ibibazo nk’ibyawe mukaganira kuko nabyo biruhura kandi ugafata n’igihe cyo kwiyitaho ukarya neza,gukora siporo n’ibindi bintu bigabanya umunaniro mu mutwe.

Kunanirwa kwakira iby’abababayeho : Akenshi kunanairwa kwakira uburwayi bw’umwana wanyu biterwa no kutabusobanukirwa bamwe bakumva ko aribo banyirabayazana b’ubumuga bw’umwana abandi bakabishinja imiryango bashatsemo n’ibindi.

Niba mutarakira uburwayi bw’umwana wanyu mufate ingamba zo kujya ku muganga amukurikirane ababwire uko mukwiye kubyitwaramo, kandi mwuveko uwo mwana agomba kubaho nkuko abandi babaho.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe