Ni ryari kandi ni gute umwana agaburirwa amavuta ?

Yanditswe: 08-12-2014

Umwana kimwe n’umuntu mukuru aba akeneye amavuta mu mubiri we kuko agira akamaro ku bwonko bwe. Nyamara nkuko Anastasie ufite ubunararibonye mu mirire abivuga, hari igihe umwana aba yemerewe kurya amavuta ndetse akagira n’uburyo bwiza ayagaburirwamo.

Kuva umwana akivuka aba akeneye amavuta ariko ntiwahita uyamugaburira kuko amavuta akura mu mashereka aba ahagije kugeza agejeje ku mezi umunani.

Kuva ku mezi atandutu kugeza ku mezi umunani umwana aba yaratangiye gufata imfashabere, ariko kuko umwijima we uba utarashobora guhangana n’amavuta umutekera agakono ke katarimo amavuta ahubwo ugakomeza kumwonsa nkuko bikwiye kugirango akomeze abone amavuta aturuka mu mashereka.

Iyo umwana arengeje amezi umunani aba ashobora kugaburirwa amavuta. Gusa na none wirinda kumuha amavuta yacaniriwe ku ziko bityo bikaba byiza ugiye umuvangira akayiko kamwe k’umunsi k’amavuta mabisi mu biryo bye byaba potaje, purée, n’ibindi biryo byoroshye dore ko uba ugomba kumworohereza kuko aba atarabasha guhekenya ibiryo ngo binoge neza.

N’ubwo umwana aba yemerewe kurya ako kayiko k’amavuta kugeza ku mezi 18, uba ugomba kwitwararika mu gihe wamuhaye amafunguro yifitemo amavuta nk’ibihwagari, inzuzi, ubunyobwa, … ya mavuta wamwogereragamo ukayareka cyangwa se ukayagabanya.

Mu gihe umwana agejeje imyaka ibiri uramureka agasangira n’abandi ibiryo byose ariko ugakomeza kumuba hafi, mwaba mwatetse amavuta yigeze gutekeshwa cyangwa se yacaniriwe igihe kirekire mukaba muziko umwana atagomba kuyaryaho.

Ikindi, ababyeyi bagomba kwirinda kumenyereza abana kubaha amandazi ya buri gitondo bagiye ku ishuri kuko akenshi ayo mandazi aba yakozwe ku buryo budafite isuku cyangwa se bagacanira amavuta kugeza abaye umukara, abandi bakayatekera ku zuba kandi izuba ryica amavuta bikaba byagira ingaruka ku buzima cyane cyane ubw’abana.

Anastasie agira inama ababyeyi zo kurinda ubuzima bw’abana babo bimenyereza kubakorera amandazi, capati, crepe n’ibindi kugirango bagaburire abana babo ibintu bifite ubuziranenge. Mu gihe utabonye umwanya ushobora kumenyeraza umwana kumuha imbuto mu mwanya wo kumuha amandazi ya buri munsi.

Astrida

Ku bindi bisobanuro mwabariza kuri tel : 078606046 no kuri e mail : santeplus14@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Waouw !!!!!
    Bavandimwe ndabashimiye cyane kuko inama mumpaye k’uburyo bwo kugaburira umwana amavuta iramfashije bikomeye,mbese ndishimyeeeeee cyane pe ! kuko nari maze igihe mbishakisha kuri internet ntaranyurwa none ubu ndiruhukije kandi nadanyuzwe.
    Imana ibahe umugisha kandi mumenye ko muriho muradufasha cyane cyane abamama bakiri bato bafite umwana wa mbere mukomeze muduhe n’izindi nama uburyo umuntu yarushaho kwita k’umwana kuko muri iki gihe kubona aho ukura amakuru yizewe yagufasha ntibyoroshye.
    Murakoze.

  • murakoze kunama yo kugaburira abana amavuta
    .ndanezerewe

  • Murakoze inama yanyu ku bijyanye no kugaburira abana iranyubatse !None nanjye mungire imana,maze umwaka nkoze mariage ariko gutwita byaranze,ese dukore iki ? Mudufashe rwose ! Hari abo byabayeho se nyuma bigakunda ngo aduhumurize ko twihebye ?

    • Murakoze cyane gusura uru rubuga, ku bijyanye n’ikibazo mwatubajije, icyo twababwira ni ukureba umuganga akabapima akareba ko nta kibazo , ariko umwaka umwe ntago biba byarenze inkombe, mu gihe nta kindi kibazo gihari nk’uburwayi akenshi usabwa gutegereza byibura imyaka 2.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe