Umugati wa croque Monsieur ku ipanu

Croque Monsieur ni ubwoko bwo gutegura umugati bworoheje bukundwa na benshi. hasigaye hari utumashini twabugenewe kuyikora ariko ushobora no kuyikorera ukoresheje ipanu. Dore uko wabigenza.

Ibikoresho ku muntu 1

  • Uduce tw’umugati 2 wa pain coupe
  • Agace ka fromage irapye
  • Jambon 2
  • Amavuta ya beurre

uko utegurwa

  • Fata umugati uwusige amavuta ya beurre ku ruhande rumwe
  • Nyanyagizaho fromage irapye
  • Ku kandi gace k’ umugati shyiraho sigaho amavuta ya beurre, ku rundi ruhande utayashyizeho ushyireho jambon a , nyanyagizaho fromage hejuru ya jambon
  • Huza utwo duce tw’imigati 2
  • Shyira ipanu ku muriro, namara gushyuha ushyireho twa duce 2 tw’umugati dufatanye ubifatishe irange kuri buri ruhande ( hahandi wagiye usiga amavuta) mu gihe kingana n’umunota umwe cyangwa ibiri.
  • Bikureho uwukatemo 2 mu buryo bwa mpandeshatu, uwutegure mu gitondo cyangwa se nimugoroba mu masaha yo kunywa icyayi.

Astrida