Amakanzu maremare y’ibirori,asatuye imbere

Yanditswe: 19-12-2015

Hari makanzu maremare agezweho muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu yo kwambara ahantu hiyubashye cyangwa mu birori bitandukanye. Ubaye ukeneye kugura amwe mauri ayo makanzu wamagara iyi nimero ya telefoni 0788440379 /0728440379 ugabanyirizwe ibiciro kugeza ku 10% ,igihe ubabwiye ko uharangiwe na agasaro.com

Hari ikanzu ndende iri kuri taye,igera ku birenge idafite amaboko kandi ifunganye mu ijosi,maze ikaba isatuye imbere.

Hari kandi ikanzu ndende igera ku birenge ikaba ari umupira ariko woroshye,kandi ikaba ifite amaboko agera mu nkokora kandi isatuye imberekugera mu ivi.

Hari nanone ikanzu y’umupira igera ku birenge ariko ikaba ifunganye cyane mu ijosi,ikaba isatuye ku ruhande kugera mu ntege.

Nanone hari ikanzu ndende y’amaboko maremare igite amarinda atereye ahagana hasi atuma iba nk’itaratse buhoro,maze ikaba isatuye kugera mu mavi.

Indi kanzu nziza y’ibirori ni ikanzu ndende igera ku birenge ikaba nta maboko ifite ikoze nk’isengeri y’ukuboko kumwe,ikaba isa n’itaratse ahagana hasi,ishobora kuba isatuye cyangwa idasatuye.

Iyi myenda yose wayisanga mu iduka ry’imyenda ryitwa’’ Waouh fashion shop’’ riherereye mu mujyi ku muhanda uva kwa rubangura iruhande rwa station kobil,ubakeneye wahamagara iyi nimero 0788440379 /0728440379 kandi ku muntu uharangiwe na agasaro.com agabanyirizwa ibiciro kugeza ku 10 % by’igiciro cy’umwenda gisanzwe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe