Imyenda yambarwaho furari yo mu ijosi n’uko bayambara

Yanditswe: 13-12-2015

Hari uburyo bwo kwambara furari yo mu ijosi bitewe n’uko uwo mwenda uteye mu gatuza,kandi bikaba biberanye n’uwo mwenda nubwo uyu ari umwe mu myambaro ikunze kwambarwa mu mbeho ariko kandi unifashishwa mu kwambara ukikwiza cyane cyane ku muntu ushaka guhisha mu gatuza iyo yambaye umwenda uhagaragaza cyane.

Hari uwambara furari ku gapira gato karangaye mu ijosi cyane ndetse no mu bitugu,maze akayizingira mu ijosi ariko atayiyegereje cyane kuburyo aba asa nuwapfutse mu bitugu,imbere hakaba hagaragara.

Hari kandi ushyira furari mu ijosi yambaye umwenda ukoze nk’isengeri y’udushumi duto,kuburyo afata furari akayipfundikira mu ijosi.

Hari uba yambaye agapira gakoze nka v mu ijosi ariko kakaba nako karangaye kagaragaza mu gatuza cyane,maze akambara furari akayizengurutsa mu ijosi kuburyo ijosi riba ritambaye ubusa.

Hari kandi kambara furari ku mwenda wa goruje udafite amaboko ugarukiye mu gituza kuburyo nta n’udushumi duteye kuri uwo mwenda,nawo wambarwaho furari ukayizingira mu ijosi kuburyo ipfuka igice kitambaye cyo mu gatuza.

Hari kandi uwambera furari mu gihe cy’imbeho maze akayambara ku myenda isanzwe nk’igihe yambaye gapira kadafunganye mu ijosi n’agakoti,maze akambara na furari ayizingiye mu ijosi.

Uku niko umuntu yakwambara furari,haba mu gihe cy’imbeho cyangwa ku myenda irangaye mu ijosi igaragaza mu gatuza cyane kandi ukabona uyambaye ntacyo bitwaye nubwo abenshi bayifata nk’umwambaro w’imbeho gusa,ariko ushobora no kwifashishwa mu kwambara ukikwiza.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe