Ijipo n’ikote by’igitenge

Yanditswe: 02-06-2014

Uyu mwambaro ugizwe n’imyambaro 3. Ijipo, akenda ko hejuru kagufi k’imbere n’ ikote. Byose bidozwe mu gitenge

Iyi jipo ngufi kandi itaratse ni moderi igufasha kumva wisanzuye, byongeyeho ako hejuru kagufi ukongeraho akaringushyo k’ikote.
Kubw’amabara yayo yerurutse, waba uri inzobe cyangwa wirabura uyu mwambaro ushobora kuberana n’uruhu rwawe.
Nta cyakubuza kwiyambarira gutya mu gihe witabiriye ibirori bitandukanye nk’ ubukwe, iminsi mikuru y’urungano cyangwa se witabiriye ibirori bitandukanye.

Uyu mwambaro ubwawo urihagije bitewe n’amabara menshi awugize bityo irinde kugira byinshi wongeraho mu bijyanye n’ibyo ujyanisha. Ushobora kuwujyanisha n’isakoshi y’ibara rimwe ry’umukara by’umwihariko. Byumvikane ko n’inkweto ndende z’umukara ntakindi zakora uretse kubinoza neza by’akarusho.

Makiyaje(Maquillage) zigomba kuba zoroheje kandi zidafite amabara agaragara cyane : Ingohe zisokokoje neza, zogoshe harimo tiro nke y’umukara kubagira ingohe nke birahagije. Ushobora kongera masika(mascara) nke cyane (kubayikunda) n’amavuta yo kumunwa abengerana adafite ibara.

Ushobora kwambara amaherena maremare ariko adafiteho ibintu byinshi cyangwa se manini y’uruziga adatendera. Abaye ari aya zahabu byaba akarusho. Niba ufite isaha nziza n’igikomo cya zahabu iki n’icyo gihe ugikeneye, isaha ku kuboko kumwe n’igikomo ku kundi kuboko.
Aha kandi urasabwa gusokoza insokozo isandaje umusatsi cyangwa iwurekuye ariko ukirinda ko utendera hasi kugera ku ntugu aho umwenda utangirira.
Utibagirwa impumuro yawe nayo ni ngombwa, ukeneye umubavu uhumura neza kugirango ushyigikire ibindi byose.

Wakozwe na “The Marion in Kigali” ni inzu ikora iby’imideri mu mujyi wa Kigali ukaba warerekanywe muri Kigali Fashion show 2012.

Byanditswe na Colombe

Uwakoze Moderi : The Marion in Kigali

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe