Amajipo maremare abonerana n’aho wayasanga

Yanditswe: 09-12-2015

Hashize iminsi amajipo maremare agera ku birenge kandi abonerana agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bazi kugendana n’ibigezweho akaba aboneka mu iduka ry’imyenda ryitwa ‘’Hamza Fashion’’riherereye mu mujyi imbere y’ahahoze ETO MUHIMA.

Nawe ubaye ukeneye kugura muri aya majipo wajyayo,kandi umukiriya ujyayo aharangiwe n’agasaro.com,agabanyirizwa ibiciro kugera ku 10 ku ijana by’igiciro gisanzwe cy’umwenda ashaka. Ubakeneye wabahamagara kuri iyi nimero ya telefoni ; 0788533582.

Hari ijipo iba ari ndende igera ku birenge y’ibara rimwe,ikaba ibonerana ariko irimo duburire ngufi kandi ikaba ifite umukandara mu nda uteyeho.

Indi ni ijipo nayo ndende igera ku birenge,nayo ikaba iteyemo duburire ngufi ariko igitambaro cyayo kimeze nka danteri.

Hari kandi ijipo nayo ndende ariko isumbana imbere n’inyuma hatareshya,ikaba ifite igice cy’inyuma kirekire naho imbere ari hagufi.

Hari nanone ijipo nayo iba ari ndende ibonerana kandi ifite duburire ngufi imbere,ubundi ikaba iteye nka raviyonda.

Indi ni ijipo nziza ndende nayo igera ku birenge ikaba ibonerana ariko bidakabije nk’izi zo hejuru,ikaba ifite amadinda mato kandi menshi yegeranye cyane.

Aya niyo majipo agezweho ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu bazi kugendana n’ibigezeho kandi akaba aboneka muri iri duka ryitwa’’Hamza Fashion’’,kandi uyikeneye wajyayo nk’umukiriya uharangiwe n’agasaro.com,ukagabanyirizwa ibiciro kugeza ku 10 ku ijana ku giciro gisanzwe cy’umwenda.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe