Amakanzu y’imipira ya slit n’aho wayasanga

Yanditswe: 08-12-2015

Amakanzu ya slit y’imipira aba asatuye cyane ku mpande kuburyo utayambara yonyine nta wundi mwambaro ushyizemo imbere nka kora cyangwa ipantaro y’ icupa,ariko usanga ari umwenda w’umusirimu kandi aya makanzu ateye atya y’imipira ndetse n’andi nkayo aboneka mu iduka ry’imyenda ryitwa ‘’Hamza Fashion’’riherereye mu mujyi imbere y’ahahoze ETO MUHIMA.

Nawe ubaye ukeneye kugura amwe muri aya makanzu ya siliti wajyayo kandi umukiriya ujyayo avuga ko aharangiwe n’agasaro.com,agabanyirizwa ibiciro kugera ku 10 ku ijana by’igiciro gisanzwe cy’umwenda ashaka. Ubakeneye wabahamagara kuri iyi nimero ya telefoni ; 0788533582.

Dore ayo makanzu n’ibyo bayambarana

Hari ikanzu ya slit y’umupira iba ifite amaboko magufi ikoze nk’agapira gasanzwe hejuru kandi ari ndende,ikaba isatuye impande zose maze ukayambaramo ipantro y’icupa ya deshure.

Hari kandi indi kanzu nayo ya slit y’umupira iteye nk’iyi yo hejuru,ariko ikaba ifite mu ijosi hegeranye hatarangaye cyane,maze ikaba yakwambarwa n’umumama cyangwa umukobwa ubyibushye akayambarana n’ipantaro y’ijinisi

Indi nayo ni ikanzu ya silt y’umupira kandi y’amaboko magufi,nayo ibera abantu babyibushye,kandi uyambaye ashobora kuyambarana n’ipantaro ya kora

Nanone umukobwa unanutse nawe yakwambara iyi kanzu ya slit,maze akayambarana na kora kandi abakobwa bo bagira umwihariko wo kuyipfundika imbere nk’uko uyu yabikoze.

Aya ni amakanzu agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu basobanutse kandi bakagira imyenda yo kuyambarana kuko aba asatuye cyane impande zose.Niba rero ukeneye imwe muri izi wahamagara kuri iriya nimero twavuze haruguru,maze ukagabanyirizwa ibiciro.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe