Amakanzu y’imipira agezweho n’aho aboneka

Yanditswe: 07-12-2015

Hashize iminsi itari mike amakanzu y’abakobwa n’abadamu y’imipira agezweho muri Kigali,ariko hari amwe muri yo agezweho kandi akunze kurusha ayandi cyane cyane aya droite magufi y’amaboko,ari nayo tugiye kubarangira aho aho ayasanga.

Ayo makanzu y’imipira agezweho wayasanga mu iduka ryita ‘’Hamza Fashion’’riherereye mu mujyi imbere y’ahahoze ETO MUHIMA kandi umukiriya ujyayo arangiwe n’agasaro.com,agabanyiriza ibiciro kugera ku 10 ku ijana by’igiciro gisanzwe cy’umwenda ashaka. Ubakeneye wabahamagara kuri iyi nimero ya telefoni ; 0788533582.

Hari ikanzu y’umupira woroshye usa n’unyerera ikaba ari droite iri kuri igera mu mpfundiko maze ikaba ifite amaboko agera mu nkokora kandi isatuye imbere.

Hari kandi ikanzu y’umupira, nayo ya droite igera munsi y’intege gato,ikaba ifite amaboko maremare agera aho ikiganza gitereye kandi ikaba ifite mu ijosi hato

Indi ni ikanzu nayo y’umupira unyerera,ikaba igera mu nunsi y’intege kandi ikaba ifite amaboko agera mu nkokora kandi ikaba irangaye mu ijosi.

Hari kandi ikanzu y’umupira ngufi igera mu mavi,ikaba ifite amaboko magufi,kandi ifite mu ijosi hato kuburyo haba hegeranye ariko hadafunganye.

Hari nanone ikanzu nziza y’umupira iri kuri taye igarukiye mu mavi cyanga munsi yayo gato ,ikaba yo nta maboko ifite kandi ifunganye cyane mu ijosi.

Aya niyo makanzu y’imipira agezweho muri ii minsi ku bakobwa n’abadamu bakiri bato bazo kujyana n’ibigezeho ukaba ayasanga mu iduka ry’imyenda ryita Hamza Fashion nkuko twabisobanuye haruguru,ubaye ukeye ime muri izi niho ayasanga kandi ku giciro kijyanye n’ubushobozi ufite ndetse kuba waharangiwe n’agasaro.com uzajya ugabanyiriza ibiciro kugeza ku 10 ku ijana.

Kugirango bamenye ko ari agasaro.com yahakurangiye maze bakugabanyirize ibiciro ushobora kubereka link y’inkuru ukoresheje telefoni cyangwa ukajyana kopi y’iyi nkuru.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe