Moderi z’amakanzu wadodesha ateyeho ibitambaro

Yanditswe: 06-12-2015

Hari moderi z’amakanzu atandukanye y’abakobwa n’abadamu,maremare n’amagufib usanga ateyeho ibitambaro by’imirimbo bituma ikanzu iba nziza kurushaho kuko ayo makanzu aba adoze bisanzwe ariko uburyo ibyo bitambaro biteyeho agahindura moderi.

Hari ikanzu iba ari ngufi idafite amaboko,ikaba yegereye uyambaye,ariko uko imanuka iba irekuye buhoro,kandi ikaba isumbana,ubundi ikaba iteyeho imirimbo y’ibitambaro bikase neza kuva mu ijosi kumanuka bigana hasi.

Indi ni ikanzu idoze nka droite ikaba nayo ari ngufi,ifite amaboko magufi ariko manini,ikoze nka v mu ijosi ubundi ikaba iteyeho ibitambaro mu nda kuburyo wagira ngo umuntu yambaye ijipo n’agashati gataratse hasi.

Indi ni ikanzu ngufi iba ifashe uyambaye mu gatuza naho hasi ikaba urekuye buhoro,maze ikaba nta maboko ifite ariko idoze kuburyo igaragara nk’ifite ukuboko kumwe,nayo ikaba ifite ibitambaro ku ruhande bituma iba nziza kurushaho.

Hari kandi ikanzu ndende igera ku birenge,imanutse kuri taye kandi nta maboko ifite,maze nayo ikaba iteyeho ibitambaro mu mpande zombi bihera mu rukenyerero bikagera ku birenge,aho ikanzu igarukira ari nabyo bituma igaragara neza cyane.

Ngizi moderi z’amakanzu meza ateyeho ibitambaro bituma ahindura moderi yari asanganwe kandi ukabona agaragara neza cyane yaba magufi cyangwa maremare.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe