Umubare w’abakoresha imiti yo kuboneza urubyaro muri Afrika uri kwiyongera cyane

Yanditswe: 14-11-2015

Muri raporo iheruka gushyirwa hanze na family planning 2020( FP2020) bagaragaza ko ibihugu bikenneye byiganjemo ibyo muri Afrika aribyo byitabiriye cyane uburyo bwo kubonez aurubyaro bwa kijyambere.
Iyo raporo igaragaza ko uubare w’abagore n’abakobwa bkoresha imiti yo kuboneza urubyaro yiyongereyeho miliyoni 24 kuva mu 2012, gusa bavuga ko inziria ikiri ndend ekuko bafie gahunda yo kuzagera kuri miliyoni 120 muri 2020 ariko na none bagasaba inzego zose kubishyiramo ingufu kugirango uyu muryango ubashe kugera ku ntego zawo.
Izi miliyoni zisaga 24 z’abagore n’abakobwa bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, basanze ko zagabanije miliyoni 80 z’inda zitateguwe, miliyoni 26 z’inda zikurwamo na miliyoni 111,000z’ipfu z’ababyeyi bapfa babyara.
Mu rwego rwo kugirango intego za 2020 mu kuboneza urubyaro zigerweho neza hari ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo bateye inkunga iyi gahunda, aha twavuga nka Bill Gates n’umugore ww Milinda Gates baherutse gushora miliyari zisaga 90 muri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Bill and Melinda Gates Foundation yagize iti “Mu myaka itatu ishize, umuryango mpuzamahanga washyizeho intego nziza. Ikiruta ibyo, hari isezerano twatanze. Isezerano ko miliyoni 120 z’ abagore n’ abakobwa bazaba bagera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro n’uburyo bubibafashamo niba babishaka.”

Rikomeza rigira riti “Kuva twabyiyemeza, miliyoni z’inda zitateguwe zaririnzwe kandi ibihumbi by’ ubuzima bw’ abantu biratabarwa. Ariko ukuri gukomeye ni ukubikomeza, tugomba gukora byinshi birenzeho, kandi dukwiye kugira icyo dukora nonaha.”

Uwo muryango w’ubugiraneza washinzwe mu 2000 kandi watangaje ko iyo nkunga y’inyongera watanze izibanda ku bintu bitatu by’ ingenzi, bigaragaza neza intambwe imaze guterwa muri urwo rugendo.

Birimo kuzamura serivisi no kongera uburyo bwo kuboneza urubyaro abagore bahabwa no kugera ku batoroherwa no kubona imiti ifasha kuboneza urubyaro ; kugera ku bagore bahejwe muri serivisi zo kuboneza urubyaro by’ umwihariko abakene bo mu mijyi.

Harimo kandi no gushyigikira ibikorwa by’abakora ubuvugizi muri izo serivisi binyuze mu ngengo y’ imari, gushyiraho ibikorwa, na gahunda zarushaho gutuma abagore benshi n’ abakobwa bashobora kuboneza urubyaro.

Mu gihe igice kinini muri iki gihe kigizwe n’abakiri bato bageze mu gihe cy’uburumbuke, Gates Foundation ivuga ko izakomeza gushora imari mu kumvikanisha ibikenewe n’ abakiri bato kimwe n’ imbogamizi bahura nazo mu kubona serivisi z’ ubuzima.
Source : Allafrica

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe