Chameleone yongeye kwereka umugore we urukundo amakunda

Yanditswe: 13-11-2015

Umuhanzi Chameleone yandikiye umugore we amagambo amukora ku mutima amwereka ko amukunda cyane ndetse ko yifuza kuzasazana nawe. Ayo magambo Chameleone yayandikiye umugore we Daniella Atim ku isabukuru ye y’amavuko, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza.

Mu magambo yuje urukundo Chameleone yanditse ku rubuga nkoranyambaga amagambo agira ati : “ Hashize myaka turi kumwe, dusangira umunezero, ubushuti kandi hejuru ya byose twasangiye urukundo nk’imwe mu mpano ikomeye Imana itanga.

Danilella mugore wanjye, nshuti nziza, nkwifurije isabukuru nziza y’amavuko uyu munsi. Ndifuza ko tuzarambana nkazakubona uzimya amamiliyoni y’amabuji”
Chameleone yarongeye ati ; ‘ Mu izina ry’umuryango wa Mayanja, itsinda rya Chameleone na Leone Island Music , tukwifurije isabukuru nziza

Chameleone n’umugore we Daniella bamaranye imyaka igera ku munani bakaba bakunze kuvugwaho ko batabanye neza ariko Chameleone akanyonoza ayo makuru abinyujije mu magambo y’urukundo akunda kwandka ku mugore we.

Source : Big Eye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe