Umushinwakazi n’abandi bagabo 2 bahawe igihembo kitiriwe Nobel mu buvuzi

Yanditswe: 06-10-2015

Umushinwakazi witwa Youyou Tu n’abandi bagabo babiri, William Campbell ukomoka muri Irland na Satoshi Omura ukomoka mu Buyapani nibo bahawe ibihembo byitiriwe Nobel mu buvuzi muri uyu mwaka wa 2015, abo bose bahawe ibihembo bakaba babikesha kuba baravumbuye imiti y’indwara zikunda kwibasira abantu harimo malariya.

Mu bihembo bigera ku madorari 960,000 cyagabanywe ku buryo Youyou Tu atwara kimwe cya kabiri naho William na Omura bakagabana ikindi cya kabiri gisigaye.

Youyou Tu yavumbuye umuti wa malariya witwa Artemisinin ahereye ku miti gakondo abashinwa bari basanzwe bakoresha.

Abahanga mu by’ ubuvuzi bavuze ko abahawe ibi behembo bari babikwiriye, cyane cyane bakaba bagaruka ku mukecuru Youyou wavumbuye umuti wa Malaria.

Umunyanijeriya, Bunmi Saidat Salami umuhanga mu by’imiti yagize ati : “ Youyou rwose yari akwiriye kiriya gihembo, ni umugore uzi gukora cyane, yakoze ubushakashatsi bwinshi agera aho agera ku muti ubu ukoreshwa ukaba waragize uruhare mu kugabanya abantu bapfaga bishwe na malariya”

Youyou Tu yavutse mu mwaka w’i 1930 avukira mu Bushinwa. Yize ibijyanye n’imiti muri kamunuza y’ubuvuzi ya Beijing arangiza amasomo ye mu 1955. Kuva mu mu 1965 kugeza mu 1978. Tu yari umwarimu muri China Academy of Traditional Chinese Medicine naho kuba mu mwaka w’i Tu yagizwe uhagarariye abarimu muri iryo shuri.

William ufatanyije iki gihembo na Tu we kubwo kuvumbura umuti uvura kubyimba indwara y’imidido n’amaso aterwa n’umwijima afatanije na Omura. William yavutse mu 1930 naho Omura we avuka mu mwaka w’1935.

Twabibutsa ko ibi bihembo byitiriwe Nobel bitangwa buri mwaka ndetse ubu bikaba bigiye kumara icyumweru bitangwa aho hazakurikiraho gutanga ibi behembo mu byiciro bitandukanye birimo ubugenge, ubutabire, ubuvanganzo, ubukungu n’amahoro.

Source : Nobelprize.org

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe